00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inararibonye mu bushabitsi yagaragaje ibyiza 9 byo gukorera ‘business’ mu Rwanda

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 17 October 2015 saa 02:09
Yasuwe :

Umwanditsi w’ibitabo akaba n’impuguke mu by’ubukungu no gusesengura ahantu haboneye ho gushora imari, yagaragaje impamvu 9 u Rwanda ari igihugu cyiza buri wese yashoramo imari muri Afurika. Agaruka ku miyoborere, kureshya abashoramari na politiki ziborohereza

Dr Harnet Bokrezion ni umwanditsi w’igitabo 101 Ways to Make Money in Africa (uburyo 101 wakoreramo amafaranga muri Afurika), ni inararibonye mu gushabika amasoko, akaba anahugura abantu bose uburyo n’ahantu ho gukorera ubucuruzi. Ni umwe mu bazwi cyane ku gukora inyigo z’isoko rizatanga inyungu. Akaba ari nawe wanditse iyi nyandiko.

Ibyemezo byinshi byo kugana isoko Nyafrika bituruka ku ngano yaryo, iterambere ry’ibikorwa remezo by’imbere mu gihugu n’uburyo igihugu cyegera abacuruzi bo hanze mbere yo kwinjira muri Afrika.

U Rwanda rufatwa nk’ahantu haboneye ho gushora imari kandi habyara inyungu bitewe n’uko rworohereza ishoramari, no kurukoreramo ubucuruzi bikoroha.
Bimwe mu bintu icyenda bituma u Rwanda ari icyerekezo n’amahitamo aboneye mu ishoramari.

1. Gukora ubushabitsi mu Rwanda biroroshye

U Rwanda ruri mu bihugu bitatu bya mbere muri Afurika byorohereza ishoramari n’ubushabitsi, rukurikira ibirwa bya Mauritius na Afrika y’Epfo. Mu Rwanda kwandikisha ubucuruzi biroroshye kandi birihuta.

Gutanga impushya zo kubaka cyangwa gusana bitwara iminsi ibiri cyangwa itatu. Nta mafaranga na make acibwa abashoramari mu Rwanda, kandi hashyizweho ikigo gishinzwe kwihutisha iterambere (RDB) ngo gifashe bene ubucuruzi n’abashoramari.

2. Imikorere myiza y’inzego n’abakozi ba Leta

Imikorere myiza y’inzego za leta n’ubunyamwuga, ni ingirakamaro mu gukoresha igihe no korohereza ubucuruzi gutera imbere. Kugira gahunda, ubunyamwuga, umurava n’intego by’abakozi bo mu Rwanda ntibikunda kuboneka muri Afurika.

3. Kugira intego n’icyerekezo cyo kwihutisha iterambere

U Rwanda rufite intego zihambaye zo kongera iterambere. Kugeza ubu 17% by’igihugu cyose ni ho hari umujyi, intumbero ni uko nibura mu mwaka wa 2020 umujyi uzaba ungana na 35%.

Kugera kuri ibi biraje ishinga inzego za Leta n’abikorera mu Rwanda.

U Rwanda rwashyizeho ahantu hagenewe ubucuruzi n’inganda hagamijwe guha ubwisanzure abashoramari.

4. Umutekano w’ubucuruzi

Iyo utekereje gukora ubucuruzi muri Afurika, utekereza cyane ku bibazo byazabubamo. Kuba mu Rwanda, haba ibyaha bike na ruswa nkeya ugereranyije n’ibindi bihugu byo muri Aufrika, bifasha ishoramari.

Mu Rwanda abashoramari bishimira umutekano w’umuntu ugenda mu mujyi wa Kigali mu ijoro, kudakererezwa n’abashaka ruswa, kuba nta terabwoba rihaba, nta makimbirane ya gisirikare ndetse n’izamuka ry’ibiciro ku masoko riri ku kigero cyo hasi.

Inzitizi ihaba ni ni ihindagurika rya politiki zigamije kuzamura iterambere ry’igihugu. Mu myaka mike ishize u Rwanda rumaze guhindura politiki za leta 80 kugira ngo rugere aho ruri ubu.

5. Aho u Rwanda ruherereye

U Rwanda ni igihugu gifite isoko rito, bigaragara nk’imbogamizi. Icyerekezo cy’u Rwanda mu karere, ibigo mpuzamahanga bikibyaza umusaruro, bibona u Rwanda nk’igihugu kiza n’ikiraro cy’ubucuruzi mu bihugu by’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba bituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 150, wongeyeho Repubulika iharanira demokarasi ya Congo n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika.

Kuba u Rwanda rudakora ku Nyanja bituma ibiciro by’ibicuruzwa byiyongera, gusa hamaze kugenwa iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi izahuza Kigali n’icyambu cya Mombasa, Dar es Salaam, na Kinshasa, ibi byitezweho kuzamura ubucuruzi no kugabanya ibiciro ku bicuruzwa.

6. Inzego nyinshi mu gihugu zikeneye gushorwamo imari

U Rwanda rufite intego yo kuzamura ubukungu bwarwo, bisobanuye ko Abanyarwanda bagomba gukora cyane. Igihugu gifite isoko rito ariko gikeneye byinshi mu nzego zinyuranye z’ubuzima ariyo mpamvu kigomba gushaka abashoramari bo kuziba icyo cyuho.

Hari amahirwe atandukanye mu bijyanye n’imyubakire, ingufu, ubucuruzi, ubuhinzi no kwihaza mu biribwa, ikoranabuhanga, itumanaho n’ibindi.

7. Internet inyaruka

U Rwanda ruza mu bihugu bya mbere bifite internet inyaruka ku mugabane w’Afurika, ibi bikaba bifasha mu koroshya itumanaho. Ni muri urwo rwego Guverinoma y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo kuyikwirakwiza mu gihugu hose, ukaba ushobora kubona Internet y’ubuntu ahantu hatandukanye hahurira abantu nka bumwe mu buryo bwo kuyikwirakwiza hose.

8. Kigali iracyeye kandi ntirangwamo akajagari

Kigali ni umwe mu mijyi isukuye muri Afurika ndetse no ku isi. Kugira ngo ubyemere bigusaba kubyibonera. Biragoye kugira aho ubona urupapuro cyangwa amacupa yandagaye hirya no hino. Ibi kubigeraho bibera ibanga abatabizi uretse abanyarwanda nibo bakwibwirira uko bagize uwo muco wo kutajugunya imyanda mu mihanda n’ahandi hatabugenewe.

Muri Kigali kandi ni uko nta muvundo wahasanga ibi bikagaragazwa nuko kuva ahantu hamwe werekera ahandi bitagutwara igihe kirekire ndetse bikaba byoroshya no mu gukorera ubucuruzi muri uyu mujyi.

9. Ubukungu bwihuta

Hakomeza kumvikana imanuka ry’ubukungu mu bihugu bimwe by’Afurika, urugero nko muri Nigeria ahavugwa igabanuka ku biciro by’ibikomoka kuri Peteroli ndetse no muri Afurika y’Epfo aho ubukungu bwahungabanye, ariko ku ruhande rw’u Rwanda, raporo ya Banki y’Isi ya 2015 yerekanye u Rwanda nka kimwe mu bihugu by’Afurika bifite ubukungu bwihuta hamwe na Ethiopia, Cote d’Ivoire na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu gihe Isi ikomeza guhangayikishwa n’ubukungu bugenda bumanuka, u Rwanda rwo rukomeza gutera imbere, ubukungu bwarwo bukaba buzamuka ku gipimo cya 8%.

Mu gusoza, Ihuriro ry’ubukungu ku isi (World Economic Forum (WEF)) ryerekeje amaso kuri Afurika. Nyuma ya Nigeria na Afurika y’Epfo, u Rwanda ruzakira inama y’iryo huriro mu 2016 muri Kamena aho bazaba basuzuma iterambere ry’ubukungu ku mugabane w’Afurika.

Dr Harnet Bokrezion

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages