00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inda ibyara mweru na muhima! Uko murumuna wa Ngeze Hassan yarwanyije amacakubiri

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 16 April 2019 saa 11:20
Yasuwe :

Uruhare rwa Ngeze Hassan mu mateka mabi y’amacakubiri, ivangura no kubiba urwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ntawe urushidikanyaho ndetse n’urukiko mpuzamahanga rwarabimuhamije ahanishwa igifungo cy’imyaka 35.

Ngeze wari ufite ikinyamakuru kitwa ‘Kangura’, ni umwe mu banyamakuru bazwiho kuba barabibye urwango bashishikariza Abahutu kumara Abatutsi muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Yamenyekanye cyane ku nyandiko ze zirimo amategeko 10 y’Abahutu yasohoye muri iki kinyamakuru mu Ukwakira 1990, akubiyemo icengezamatwara ryo kwanga Abatutsi.

Hari kandi imwe mu nyandiko yigeze gusohoka muri nimero idasanzwe ya Kangura, yari ifite inyito ngo: “Uwagarura revolusiyo ya 1959 y’abahutu kugira ngo dutsinde inyenzi-ntutsi”.

Uretse izi nyandiko yagize uruhare mu kwica Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, yavukagamo, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

Icyakora nk’uko umunyarwanda yabivuze ‘Inda ibyara mweru na muhima’ kuko Bishirandora Abdallah, murumuna wa Ngeze, yitangiye ubumwe bw’abanyarwanda, arwanya amacakubiri kugeza abizize.

Ubwo Itorero ADEPR ryibukaga abatutsi bazize jenoside muri mata 1994, mu buhamya bwatanzwe na Pasiteri Aimable Rwamarara, wabaye umukinnyi ukomeye mu ikipe ya Etincelles FC, yavuze imyato Bishirandora Abdallah.

Rwamarara mu buhamya bwe ahera ku buryo Ngeze yamuhize muri Jenoside akamubura.

Ati “Twari tuziranye cyane kuko yari umufana wa Etincelles, nuko rimwe aza kumbwira ngo amenye ko hari mwene wacu uri mu Nkotanyi barara banyishe. Muri Jenoside yazengurutse umujyi atwaye imodoka hariho n’indangururamajwi agenda avuga ngo uhisha Rwamarara turamwicana na we, ibintu byatumye abantu bose banga kumpisha”.

Ubutwari bwa murumuna wa Ngeze

Nubwo Ngeze yahigaga Rwamarara ngo amwice, murumuna we Bishirandora yaramushakishije ngo amukize.

Rwamarara ati “Bishirandora Abdallah murumuna wa Ngeze amaze kumva ko Semukanya yapfuye, yabajije ko naba nkiriho aza kunshakisha hano nari nihishe muri ADEPR ngo amfashe banga kumunyereka”.

“Ni intwari cyane kuko no muri 1998 mu modoka ya Bralirwa abacengezi bamusabye ko yavamo kuko bamuzi ari umuhutu aranga avuga ko nta muhutu cyangwa umututsi bose ari abanyarwanda bahita bamurasa. Yari atandukanye na Ngeze niyo mpamvu mvuga ko inda ibyara mweru na muhima”.

Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Rubavu, Kabanda Innocent, avuga ko Bishirandora yari umuntu mwiza cyane ku buryo Rwamarara na we yakagombye kuba yaramusanze kuko ntacyo yari kumutwara.

Ati “Yaritondaga cyane yatanze urugero rwiza ubwo yangaga kwitandukanya n’abandi akemera gupfana nabo, no muri Jenoside yakorewe abatutsi yitwaye neza abaturage bose baramushimye ku buryo n’uyu Rwamarara yari kwemera akamusanga kuko yari kumufasha”.

Uyu Bishirandora Abdallah yasize umwana ukina umupira w’amaguru mu ikipe ya AS Kigali witwa Bishira Latif.

ADEPR yibutse ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba Munyantwari Alphonse ashyira indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside yakorewe abatutsi
Rwamarara Aimable atanga ubuhamya bw'uko murumuna wa Ngeze yarwanyije urwango
Guverineri Munyantwari Alphonse yifatanyije na ADEPR mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages