00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inda z’abana bavukira muri gereza zikomoka kuri nde?

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 1 September 2014 saa 01:18
Yasuwe :

Hirya no hino muri gereza zo mu Rwanda uhasanga abana bakiri bato, ndetse wagereranya igihe abenshi muri bo bamaze bavutse ugasanga kiri hasi cyane y’igihe ababyeyi babo bamaze muri gereza; ibi bituma hibazwa ababatera inda nyamara amategeko yo mu Rwanda atemerera umuntu ufunzwe gukora imibonano mpuzabitsina.
Kuri iyi ngingo, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwemeza ko nta bagitera inda abagore bafunzwe.
Muri gereza ya Muhanga mu mwaka wa 2013, abana 165 babanaga (…)

Hirya no hino muri gereza zo mu Rwanda uhasanga abana bakiri bato, ndetse wagereranya igihe abenshi muri bo bamaze bavutse ugasanga kiri hasi cyane y’igihe ababyeyi babo bamaze muri gereza; ibi bituma hibazwa ababatera inda nyamara amategeko yo mu Rwanda atemerera umuntu ufunzwe gukora imibonano mpuzabitsina.

Kuri iyi ngingo, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwemeza ko nta bagitera inda abagore bafunzwe.

Muri gereza ya Muhanga mu mwaka wa 2013, abana 165 babanaga na ba nyina muri gereza bavanwemo bashyirwa mu miryango.

Nk’uko byemezwa na Komiseri Mukuru w’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, Gen Paul Rwarakabije, amategeko agenga amagereza mu Rwanda ntiyemerera umugororwa uwo ari we wese gukora imibonano mpuzabitsina, keretse gusa aboherejwe n’ibindi bihugu gufungirwa mu Rwanda.

Bamwe mu bagororwakazi bafunganwe n'abana babo/ Foto: KigaliToday

Ku nkomoko y’inda n’abana bagaragara mu magereza, RSC yemeje ko nta bazitererwa muri gereza.

Rwarakabije ati “Hari uwinjira atwite ariko gusohoka akajya guhura n’umugabo we ni cyo cya mbere kibuzwa ufunze kubonana n’umugore we cyangwa n’umugabo we, icyo nta kirimo ku bacu mu mategeko y’u Rwanda ntabwo byemewe.”

Usibye abana bavukira muri gereza, hari n’abana bataruzuza imyaka itatu bazana na ba nyina bafashwe.

Harerimana Egide ushinzwe ishami ry’imyororokere muri RCS yavuze ko abafungwa batwite bafashwa kubyara bagakomeza kurera abana babo bakuzuza imyaka itatu, bakoherezwa mu miryango yabo.

Ku bana bari mu magereza, hubahirizwa uburenganzira bwabo kuko bagira amarerero, bakitabwaho na ba nyina kuko nabo baba bakeneye urukundo rwa kibyeyi no gukomeza konswa.

Muri gereza aba bana bitabwaho bagafashwa kwiga, bagahabwa n’amafunguro abagenewe.

Havuzwe abacungagereza batera abagororwa inda

Ubwo IGIHE yabazaga abatera abagororwa inda, RCS yasubije ko hari igihe abacungagereza bazibateraga, ariko guhera mu mwaka wa 2002 byarahagaze kuko RCS yahise ihagurukira iki kibazo.

Harerimana yagize ati “Bitavuze ko hari umwe mu bakozi bacu wenda ushobora nko kuba yatezuka ku nshingano ze, umugore ashobora kuba yasamira muri gereza ariko ibyo bibazo byabayeho mbere ku burangare ariko ubu ntabwo bukibaho…Ubu byararangiye nta kibazo tugifite muri gereza, abakozi bacu turabacunga ugiye kwivuza dufite ukuntu tumuherekeza.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages