Mu kiniga n’amarira menshi, Uwinkamiye [izina twahinduye], umukobwa w’imyaka 18, iteka bimugora kubara inkuru y’ukuva mu ishuri kwe. Bimwibutsa byinshi by’ uguhohoterwa kwe kwamuviriyemo gutwara inda ubwo yari afite imyaka 16 gusa.
Uwinkamiye aba mu cyaro cy’ahitwa Nyabagendwa, mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera. Umubonye mu maso ntiwapfa gukeka ko yabyaye kuko ubona ko akiri muto. Ariko atangiye kubara iby’inkuru ye, ikiniga kiramufata amarira agatangira gushoka ku maso ku buryo bigorana kumva neza ibyo avugana intimba ku mutima. Aho niho uhita ubona neza agahinda gakomeye yasigiwe no guterwa inda akiri umwana.
Iyo umuhanze amaso atanga ubu buhamya bukora ku babwumva bose, uhita wiyumvisha neza ishusho nyayo y’uko mu Rwanda gufata ku ngufu no gutera inda z’indaro abana b’abakobwa bikiri ikibazo cy’ingutu, cyagombye guhashywa kuko ingaruka zacyo zigera no gutuma bata amashuri.
Ubu buhamya bwo gufatwa ku ngufu Uwinkamiye yabutangiye mu ruhame, rwagati mu bandi banyeshuri; hatagamijwe kumutaranga ahubwo kugira ngo ahe isomo nyaryo abandi bana bari mu kigero kimwe. Aba bana bamutegaga amatwi bumiwe, bifashe ku matama abenshi amarira abazenga mu maso bimyozana ishavu n’agahinda.
Hari kuri uyu wa 10 Ukwakira, umunsi mpuzamahanga wahariwe umwana w’umukobwa, aho insanganyamatsiko mu Rwanda yagizwe “gukumira no gutanga amakuru y’ihohoterwa rikorerwa abakobwa”.
Kuri uyu munsi, Umuryango Plan International Rwanda mu bufatanye na Young Women Christian Association (YWCA) bakoze ubukangurambaga mu Karere ka Bugesera mu gushishikariza abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye guhashya ivangura n’ ihohoterwa, hasobanurwa ingaruka ziterwa no kwangiza abana b’abakobwa.
Guha aba bana ubu butumwa byatuma iki kibazo cy’abana b’abakobwa bagiterwa inda z’indaro abandi bakavanwa mu mashuri gicogora; ariko uyu bigaragara ko atari wo muti urambye kuko abenshi batazi icyatsi n’ururo. Kugira ngo rero iki kibazo kiranduranwe imizi, ababyeyi bagombye kuba ari bo bafata iya mbere kandi bakabigiramo uruhare rufatika.
Mu buhamya bwe, Uwinkamiye agaragaza ko mu byaro abasore bagishukisha abana ibintu bito bakenera ababyeyi babo baba batabahaye. Kuri we ashimangira ko gutwara inda kwe habayemo uburangare bw’ababyeyi be, agasaba ko n’ubwo abakobwa bagomba kwirinda ibishuko, ababyeyi babo badakwiye guteshuka ku nshingano zabo.
“N’ababyeyi hari igihe batubera babi, ugasanga abana benshi batwaye inda wenda babitewe n’ababyeyi kuko abana babasaba ibyo bashaka bakabibima. Ababyeyi nabagira inama ko bajya bafasha abana babo babaha ikintu cyose bakeneye mu bushobozi bwabo”.
Akimara kubyara muri 2012, Uwinkamiye yahise ata ishuri arera umwana. N’ubu iyo abyibutse, ubona ko ku mutima yasigaranye igikomere abaho mu buzima yarihebye yumva yarabaye igicibwa. Mu kiniga cyinshi yibuka ibyo bihe, ati “Numvaga ko kuva nabyara ntakwiye kongera gusubira mu bandi bantu; numvaga ubuzima bwanjye burangiye.”
N’ubwo byari bigoranye bwose, Uwinkamiye yaje gufata icyemezo cya kigabo asubira mu ishuri, arangamiye kuzagera ku nzozi ze akiga akarangiza ndetse akaminuza.
“Nigiriye icyizere nsubira ku ishuri mvuga nti ‘nanjye nige, nisubireho nzaba umuntu ukomeye ngerageze kwitwara neza, nzige ndangize, nzabone akazi n’umugabo mwiza nubake igihugu.’”
Siwe wenyine, hari abandi bana nka Uwinkamiye benshi mu gihugu bagita amashuri ndetse bo ntibanayagarukemo ibi bikaba bigiteye inkeke; imibare itangwa n’ishami rishinzwe uburezi mu Karere ka Bugesera igaragaza ko mu mwaka wa 2012 abana 200 bigaga mu mashuri abanza bataye ishuri bitewe n’ uburangare bw’ababyeyi, akazi ko mu ngo mu mijyi n’izindi mpamvu nyinshi zagombye gukumirwa n’inzego z’ubuyobozi hakiri kare.
Ku rwego rw’Isi, imibare itangwa na Plan International igaragaza ko abakobwa miliyoni 65 ku isi bataye amashuri bitewe n’ubukene, ivangura n’ihohoterwa.
Imibare ya Minisiteri y’Uburezi ivuga ko kuva mu 2009 kugeza mu 2012 imibare y’abantu b’igitsinagore bagana ishuri yiyongera, ariko ibi ntibihagije kuko mu ibarura rusange rya kane ryabaye muri Nyakanga 2012 ryerekanye ko 6% by’abana bataye ishuri, impuzandengo ikiri hejuru cyane.
Iri barura ryerekana ko imibare y’abantu b’igitsinagore bize bo mu byaro ari bake ubagereranyije n’abo mu mijyi; aho mu byaro ari 61.2%, mu mijyi bakaba 82.0%, ku buryo hakenewe ingamba zihamye, zikarishye kandi zishyirwa mu bikorwa mu gihe cya vuba kugira ngo imibare y’abata ishuri igabanuke.



















TANGA IGITEKEREZO