Abanyeshuri bo mu ishuri rya College APACOPE baremeza ko nyuma y’igihe kinini bamaze biga indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda, bamaze kuba abantu bashya kandi beza kuko ngo batagikererwa, badasuzugura, batagira umwanda, n’ibindi.
Kuwa Kabiri tariki ya 30 Nzeri, Youth Unity Rwanda/Imihigo (YURI) muri gahunda yayo yo gutanga ibiganiro mu mashuri bishishikariza urubyiruko kwitabira gahunda za Leta; Intore zibumbiye mu muryango YURI zasuye ishuri rya APACOPE riherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali aho abanyeshuri baganirijwe kuri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ ndetse no ku ndangagaciro y’Ubwitange.
Abanyeshuri batangiye kubona umusaruro wo kwigishwa indangagaciro z’umuco Nyarwanda nk’uko byatangajwe na Umukundwa Nadine wiga mu mwaka wa 5 akaba n’Umuyobozi w’abanyeshuri (Doyenne/head girl) bagenzi be. Aganira na IGIHE, Umukundwa yagize ati “Kwiga Indangagaciro twabikuyemo ubumenyi bwinshi, twarashabutse (sharp), ubu tuzi kwifatira ibyemezo, tukitangira abandi,…. Ntabwo ari ibintu dukora hano ku ishuri gusa ahubwo no mu rugo n’ahandi hose byabaye ibintu biturimo turabikurikiza buri munsi”.
Naho Mushongore Fidel agira ati “mu byo twize harimo no kubana neza n’abandi kandi kubana ntibirangirira ku ishuri gusa. Muri rusange Abanyeshuri twarabikunze”.
Higiro Albert, Umuyobozi w’Ishuri rya APACOPE nawe avuga ko iyi gahunda yagize akamaro ku myitwarire y’abanyeshuri be. “Nk’ubu kuva twamanika ziriya ndangagaciro na kirazira mu marembo y’ikigo, ababyeyi basomye yuko kizira gukererwa none basigaye bazana abana babo hakiri kare. Abenshi ni abamaze kubyumva n’ubwo hariho abatarabyumva kuko burya iyo utanze ubutumwa iteka habaho ababwumva n’abandi batabwumva”.
College APACOPE yatangije Itorero ry’abanyeshuri muri Gashyantare uyu mwaka wa 2014. Iri shuri rifite abanyeshuri 212 biga mu mashuri yisumbuye, 834 biga mu mashuri abanza na 370 biga mu y’incuke. Aba bose bakaba batozwa nk’Intore zo mu Isibo y’Indashyikirwa z’Inshozamihigo.



















TANGA IGITEKEREZO