Aba bahawe ibihembo na Banki ya Kigali babwiye IGIHE ko kuba indashyikirwa babikesha umuhate bakoranye mu masomo yabo. Bavuga ko ibihembo babonye bigiye kubafasha gushira mu bikorwa ibyo bize dore ko ariyo ntumbero yabo nyuma y’amasomo.

Umuhire Clemence arangije mu ishami ry’amategeko, yahawe igihembo gikuru na Banki ya Kigali. Avuga ko umwete ariwo akesha iki gihemo.

Ati “Nashyizeho umwete wanjye nk’umuntu ibindi Imana iramfasha. Ndi muwa mbere nahawe igihembo ariko iyi miliyoni ntabwo bayitanze; icyo gihe batanze mudasobwa […] Ntabwo ari ibihembo byankoresheje ahubwo numvaga nshaka kunguka ubumenyi. Iki gihembo nacyakiriye neza byandenze cyane!”

Umuhire yavuze ko iki gihembo kigiye kumufasha nk’umunyamategeko aho agiye kwimenyereza amategeko mu ishuri rizwi nka (ILPD) yifashishije aya mafaranga yahawe.

Ati “Njyewe byandenze, ndabashimira cyane. Iki kintu cyo gushigikira abanyeshuri ni cyiza cyane, ni uguteza imbere ubumenyi. Iyo umwana akora cyane umubyeyi ntamushimire hari ubwo bimusubiza inyuma, iyo ashimiwe bituma umuntu agira umwete agaharanira kugera kuri byinshi birenze bya bindi.”

Kambabazi Flora yigaga ishami ry’ubukungu ngiro. Yavuze ko kumenya icyo ashaka mu buzima ari byo byamugejeje kuri iki gihembo.

Yagize ati “Twize ko amafaranga abyara andi, aya ngiye kuyashora mu byo nize ngire icyo nkora gifatika kugira ngo azangarukire. Ndashishikariza bagenzi banjye kugira intumbero mu buzima. Iyo umuntu afite intumbero nta kintu cyamuca intege ngo kimukure mu murongo.”

Mu gushimira Banki ya Kigali avuga ko ibi bihembo bituma buri wese agira imbaraga n’ishyaka bigatuma agira icyo ashaka kugeraho mu buzima.

Ati“Nabwira BK ko ibi atari ibikorwa byo gutakaza ahubwo ari ikintu cyiza cyane kandi ni ukuri ndabashimiye cyane!”

Umukozi wa Banki ya Kigali Habanintwari Jean de Dieu uyobora amashami yo mu Ntara y’Amajyaruguru, Amajyepfo n’Uburengerazuba, yabwiye IGIHE ko bamaze igihe kinini bakorana na INES Ruhengeri muri serivise zitandukanye.

Yavuze ko gutanga ibihembo ku babaye indashyikirwa biri muri gahunda yayo yo gufasha urubyiruko muri gahunda zarwo z’iterambere, kandi bikaba ari ibikorwa bizakomeza.

Mu banyeshuri 889 barimo 18 barangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, Banki ya Kigali yahembye babiri bahize abandi, buri umwe yahawe amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni imwe.

Si muri iyi Kaminuza gusa, Banki ya Kigali isanzwe ishyigikira abanyeshuri b’indashikirwa no mu zindi kaminuza zitandukanye ziganjemo izigenda.

Abanyeshuri barangije muri INES Ruhengeri kuwa Kane w'iki cyumweru
Abanyeshuri barangije muri INES Ruhengeri kuwa Kane w'iki cyumweru
Abarenga 800 barangije mu mashami atandukanye muri INES Ruhengeri
Abarenga 800 barangije mu mashami atandukanye muri INES Ruhengeri
Musenyeri Vincent Harolimana yasabye abarangije amasomo kubyaza umusaruro ibyo bize
Musenyeri Vincent Harolimana yasabye abarangije amasomo kubyaza umusaruro ibyo bize
Amafaranga yahawe na BK azamufasha gukomeza amasomo ye
Amafaranga yahawe na BK azamufasha gukomeza amasomo ye
Byari ibyishimo ku bahembwe na BK barangije amasomo muri INES Ruhengeri
Byari ibyishimo ku bahembwe na BK barangije amasomo muri INES Ruhengeri