Uyu muhango wo gutangiza iki cyerekezo gishya wabereye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Muscat, witabirwa n’abayobozi ndetse n’abahagarariye inzego zitandukanye zirimo SalamAir, Oman Airports, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwikorezi bwo mu Kirere muri Oman, Ambasade y’u Rwanda muri Oman, abafatanyabikorwa mu by’indege, ubukerarugendo ndetse n’itangazamakuru.
SalamAir yari yatangaje ko amatike y’uru rugendo yatangiye kugurishwa ku wa 30 Mata 2026, mu gihe indege ya mbere izagera i Kigali ku wa 21 Nyakanga 2026. Muri uru rugendo rwa mbere hazaba harimo intumwa zaturutse muri Oman zije kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwizihiza itangizwa ry’iki cyerekezo.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Oman, Ambasaderi Dan Munyuza, yavuze ko gutangizwa kw’iki cyerekezo ari intambwe ikomeye mu gushimangira umubano n’imikoranire hagati y’u Rwanda na Oman.
Yagize ati “Gutangiza ingendo zigana i Kigali nta handi indege ibanje kunyura ni intambwe ikomeye mu guhuza u Rwanda na Oman. Iki cyerekezo gishya kizafasha ku bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu, ubucuruzi n’ibicuruzwa bikomeje kwiyongera hagati y’ibihugu byombi, ndetse kinafungure andi mahirwe mu bukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rwishimiye iyi ntambwe izagira uruhare mu gukomeza umubano w’ibihugu byombi no kongera imikoranire hagati y’abaturage babyo.
Umuyobozi Mukuru wa SalamAir, Adrian Hamilton-Mans, yavuze ko gutangiza ingendo zijya i Kigali ari ikimenyetso cy’iterambere ry’iyi sosiyete mu kwagura ibikorwa byayo ku masoko mashya afite amahirwe mu bukerarugendo n’ubucuruzi.
Ati “Gutangiza ingendo zacu zijya i Kigali ni indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwa SalamAir rwo kwagura ibikorwa byayo, mu gihe dukomeza kugera ku masoko mashya afasha guteza imbere ubukerarugendo, ubucuruzi no kongera uburyo bwo gutwara abantu ku rwego mpuzamahanga.”
Yakomeje ati “Muri SalamAir, dukomeje gushyira imbere gutanga serivisi z’ingendo zihendutse kandi zorohereza abagenzi, mu gihe twagura aho indege zacu zigera. Kigali ni ahantu h’ingenzi hiyongereye ku mijyi dusanzwe tuganamo muri Afurika, kandi twishimiye kwakira abagenzi no kugira uruhare mu guteza imbere urujya n’uruza rw’ingendo zo mu kirere muri aka karere.”
SalamAir izajya ikora ingendo ebyiri mu cyumweru hagati ya Muscat na Kigali, ikazafasha abagenzi kubona uburyo bworoshye kandi budahenze bwo gukora ingendo hagati ya Oman n’u Rwanda.
Abagenzi bazanagira amahirwe yo gukomeza ingendo zabo bajya mu bindi bice by’Uburasirazuba bwo Hagati, Aziya, Afurika n’u Burayi.
Iki cyerekezo gishya cy’indege kije gikurikira izamuka ry’imikoranire hagati y’u Rwanda na Oman, aho kizagira uruhare mu guteza imbere ubucuruzi, ubukerarugendo n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!