Ubwo yagaragarizaga abagize Inteko Ishinga Amategeko ibyagezweho mu myaka itanu mu rwego rw’ubwikorezi, Minisitiri w’Intebe yavuze ko gushyiraho ikarita ngengamyitwarire ku bashoferi n’akuma kagabanya umuvuduko mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, bizagabanya cyane impanuka mu mihanda.
Minisitiri Murekezi yatangaje ko hagiye gushyirwaho ikarita ngengamyitwarire y’abashoferi izagenwa n’ikigo cy’igihugu kigenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA, ikazatangira gukoreshwa muri Nzeri 2015.
Yagize ati’’ Hagiye gushyirwaho uburyo bwo kugenzura imyitwarire y’abashoferi batwara imodoka hifashishijwe ikarita ngengamyitwarire yabo, abazajya bakora amakosa menshi harimo no guteza impanuka bavanwe muri uwo murimo wo gutwara abantu n’ibintu.
Yakomeje avuga ko nubwo mu rwego rwo kwirinda no gukumira impanuka mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange hashyizweho umuvuduko ntarengwa wa Kilometero 60 ku isaha, muri izi modoka hagiye gushyirwamo akuma kagabanya umuvuduko ahanini uteza impanuka nyinshi.
Yagize ati “Bitarenze Gashyantare 2016 imodoka zose zikora uyu mwuga zigomba kuba zifite akagabanya muvuduko (Speed governor) kazabuza abashoferi gutwarira ku muvuduko mwinshi.”
Ni igitekerezo cyashimwe n’abagize inteko ishinga amategeko, basaba ko aka kuma kashyirwa mu modoka zose kuko nazo ziteza impanuka. Icyakora banagarutse ku mashini zipima umuvuduko zidakoreshwa buri munsi n’ababishinzwe.
Uretse izi ngamba Guverinoma yafashe, hanifujwe ko isomo ry’amategeko y’umuhanda ryashyirwa mu nteganyanyigisho z’amashuri abanza n’ayisumbuye bityo buri wese akagira ubumenyi ku mikoreshereze y’umuhanda.
Izindi ngamba ni ugushyiraho inzira z’amagare zihariye no kongera amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga kuko kugeza ubu mu Rwanda hari aya mashuri 45 gusa yemewe.
Impuguke mu by’umutekano wo mu muhanda zivuga ko umuvuduko ukabije, ubusinzi, kwica amategeko y’umuhanda nkana no kudakoresha isuzuma ry’imodoka muri tekinikiki ari byo biza ku isonga mu gutera impanuka.
Raporo y’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima OMS yerekana ko impanuka mu muhanda zica abagera kuri 1300 000 ku isi buri mwaka naho abari hagati ya miliyoni 20-30 bagakomereka. Raporo ya polisi y’u Rwanda yerekana ko kuva Mata kugeza Nzeri 2014 abagera ku 103 baguye mu mpanuka naho 600 bagakomereka bikabije.
Iyi raporo ya Polisi yerekana ko kuva mu mwaka wa 2011-2014 umubare w’impanuka n’abazigwamo wiyongera, aho byibura ku munsi umuntu 1% azira impanuka naho 2% bagakomereka ku buryo bukabije.



















TANGA IGITEKEREZO