Iyi mpanuka yabereye mu Kagari ka Nkingo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ukuboza 2023.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yabwiye IGIHE ko nta muntu waguye muri iyi mpanuka, usibye abakomeretse.
Yagize ati “ Nibyo habaye impanuka y’ikamyo yagonze Coaster yajyaga i Ngororero ivuye i Kigali, habaye kubura feri irayigonga kuko yari iyiri inyuma biri mu cyerekezo kimwe ibura iko igenzura umuvuduko.”
Abantu barindwi bakomeretse bahise bahabwa ubutabazi bwihuse.
Yasabye abashoferi kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, kugenzura ibinyabiziga byabo no kugabanya umuvuduko no kwirinda kubisikanira ahadakwiriye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!