00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indiana hazibukirwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 20 April 2013 saa 04:39
Yasuwe :

Abanyarwanda batuye muri Amerika mu mujyi wa Indianapolis muri Leta ya Indiana n’indi mijyi iyegereye bazibuka ku nshuro ya19 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Uwo muhango uzabera mu ishuri ry’isumbuye rya Decatur Discovery Academy, ku wa 27 Mata 2013 guhera saa tanu n’igice za mugitondo kugeza saa munani z’igice zo ku gicamunsi. Kizito D. Kalima umwe mu bategura icyo gikorwa uvuka mu karere ka Nyanza akaba ari na we watangije iki gikorwa ngarukamwaka kimaze imyaka itanu kiba, yemeza (…)

Abanyarwanda batuye muri Amerika mu mujyi wa Indianapolis muri Leta ya Indiana n’indi mijyi iyegereye bazibuka ku nshuro ya19 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Uwo muhango uzabera mu ishuri ry’isumbuye rya Decatur Discovery Academy, ku wa 27 Mata 2013 guhera saa tanu n’igice za mugitondo kugeza saa munani z’igice zo ku gicamunsi.

Kizito D. Kalima umwe mu bategura icyo gikorwa uvuka mu karere ka Nyanza akaba ari na we watangije iki gikorwa ngarukamwaka kimaze imyaka itanu kiba, yemeza ko isura y’Abanyamerika ku Rwanda yahindutse kubera iyi mihango yo kwibuka igenda ikorwa hose.

Kubera ko abahakana Jenoside bamaze kuba benshi kubera inyungu zabo bwite, Kalima yashoboye gusaba amashuri kujya bigisha amateka ya Jenoside uko ari. Ni muri urwo rwego iri shuri rya Decatur Discovery Academy ryamwemereye kwigisha amateka y’u Rwanda, kandi bakaba bizera ko iyo gahunda izakomeza.

Abazatanga ubuhamya muri uwo muhango harimo umunyarwandakazi witwa Console Nishimwe uherutse kwandika igitabo mu rurimi rw’icyongereza yise “Tested to the Limit: A Genocide Survivor’s Story of Pain, Resilience and Hope”, aho yahawe igihembo cyitwa Living Legacy Award.

Hazahabwa kandi ijambo Umunyasomaliyakazi Fatima Warsame, yishimira kandi ashaka kwigisha benewabo uburyo Abanyarwanda bikuye ahantu hagoye bakaba bageze ku rwego rushimishije.

Hari kandi Prof. Ian McIntosh inzobere mu byerekeranye n’ubumwe n’ubwiyunge avuga ko Isi yose igomba kwigira ku Rwanda mu byerekeranye no guhangana n’ibibazo by’abacitse ku icumu n’abakoze icyaha cya Jenoside.

Kizito Kalima washinze umuryango “Amahoro Project for Forgiveness and Reconciliation” ufasha abanyuze mu bihe bikomeye kubabarina no kwiyunga, avuga ko igikorwa cyo kwibuka gifasha benshi batari mu Rwanda kubona isura nyayo y’ u Rwanda rw’icyo gihe n’urw’ubu.

Abifuza ibisobanuro by’uko baza kwifatanya n’abandi muri uwo muhango bakoresha telefone: 317-363-8065.

Kizito D. Kalima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages