Ni ikibazo cyagize ingaruka zikomeye ku bukungu n’ubuzima bwa Mozambique cyane cyane mu Ntara ya Cabo Delgado, kuko abantu barenga 3000 bahasize ubuzima mu gihe abarenga ibihumbi 800 bavuye mu byabo.
Kuri ubu, ingabo z’u Rwanda, ku bufatanye n’iza Mozambique zimaze kubohoza ibice bikomeye byose bya Cabo Delgado, ndetse abaturage batangiye gusubira mu byabo.
Icyakora hari abibaza niba ibohozwa rya Cabo Delgado ari ryo herezo ry’iyi ntambara n’amakimbirane yadindije iyi ntara ubusanzwe ifite umutungo urimo gaz icukurwa n’ikigo cya Total Energie, mu mushinga cyashoyemo miliyari 20$.
Mu kurushaho gusobanukirwa n’ikibazo cya Mozambique, kuva ku ntandaro yacyo, imiterere yacyo muri ibi bihe ndetse n’uko gishobora kuzarangira, abanyamakuru ba IGIHE bateguye ikiganiro kibiva imuzi.
Iki kiganiro cy'ubusesenguzi cyitwa ‘Indiba y’Ibivugwa’ kizajya kibanda ku gusobanura no gusesengura ingingo z’amakuru agezweho mu Rwanda, muri Afurika ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Kizajya kinyura kuri shene ya YouTube ya IGIHE.




Ibitekerezo 0