Mu bikorwa byo kwiyamamaza, Perezida Félix Tshisekedi, ntatana no kwitwaza u Rwanda ndetse hari n’aho yageze abwira abaturage b’igihugu cye ko Perezida w’u Rwanda ari nka Hitler.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko ibikomeje gutangazwa na Tshisekedi mu kwiyamamaza kwe atari bishya ariko hari byinshi abantu bakwiye kubyibazaho.
Yabishingiye ku biganiro bivugwa byabaye hagati y’u Rwanda na RDC nk’uko byasohotse mu itangazo rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryo ku wa 11 Ukuboza 2023. Ryavugaga ko ibyo biganiro byahuje Perezida w’u Rwanda n’uwa RDC.
Mukuralinda wari mu kiganiro kuri TV1 yavuze ko bitumvikana ukuntu Tshisekedi yemera kuganira n’uw’u Rwanda agahindukira yagera imbere y’abaturage akamwita umuntu mubi.
Ati “Nonese niba avuga ati Perezida w’u Rwanda ndamwifuriza gupfa, tuzahurira mu ijuru, [...] Perezida w’u Rwanda ni Hitler, hanyuma intumwa za Amerika zamuhamagaza akemera kuganira nawe.”
“Kuki yemera kuvugana n’izo ntumwa hanyuma yagera imbere y’abaturage mu gihe cyo kwiyamamaza akavuga ibindi? Ibyo nibyo abantu bagomba gusuzuma, no gusesengura.”
Mukuralinda yavuze ko Tshisekedi akomeje kugaragaza indimi ebyiri kuko ibyo abwira abaturage be bitandukanye n’ibyo abwira intumwa ziba zoherejwe n’ibihugu nka Amerika.
Ati “Kuki ugomba kugira indimi ebyiri, ubundi yakagombye kuba avuga ati niba naravuze ariya magambo, nta n’intumwa yagombye kunkandagirira mu gihugu, kuko narangije guca akarongo. Si ko bimeze rero, afite ibyo abwira intumwa zaje kumureba zaba izo mu Burayi cyangwa Amerika.”
“Dufate nk’urugero, baraje baramubwiye bati nyabuneka [nk’umuhuza] turabasaba ko mugabanya igitutu ku mipaka yanyu […] akemera kubavugisha ndetse akemera no kubishyira mu bikorwa ariko yarangiza yajya imbere y’abaturage mu gihe cyo kwiyamamaza mu matora akavuga ibindi.”
Mukuralinda avuga ko Tshisekedi n’abandi bakandika biyamamaza, bafashe umuvuno wo kuvuga ku Rwanda kuko arirwo ruzatuma babona amajwi cyane ko hashize imyaka ibiri ubuyobozi bwangisha u Rwanda abaturage ba Congo.
Ati “N’ikimenyimenyi abashaka ubutegetsi, abashya bari kwiyamamaza nabo bahonda ku Rwanda. U Rwanda barugize urwitwazo mu matora, aho kugira ngo ubwire abaturage impamvu kariya gace wakagize ak’imirwano imyaka ibiri, ukaza ubabwira uti ngaho nimuntore ya mahoro nzayabazanira.”
U Rwanda rugaragaza ko Congo aho guhangana n’ibibazo byayo igerageza uko ishoboye ikabitwerera abandi, kugeza aho yiyemeje kunywana no gukorana n’imitwe nka FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!