00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indiri z’abanywi b’urumogi zikomeje kwiyongera mu mujyi wa Kigali

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 9 May 2013 saa 12:35
Yasuwe :

Bitewe n’impamvu z’ubwiyongere bukabije bw’abanywa urumogi ndetse n’abarucuruza, benshi mu baturage batuye mu karere ka Nyarugenge barasaba ko hafatwa ingamba zikaze ku barunywa ndetse n’abarucuruza.
NK’uko Rugamba Ynos utuye mu murenge wa Nyakabanda yatangarije IGIHE ko yavuze ko mu murenge wa Nyakabanda abanywa urumogi ndetse n’abarucuruza bamaze kuba benshi biteye ikibazo cyane cyane ku babyeyi bafite abana bakiri bato, kuko bibaza uburyo bazabareramo mu gihe impande zose zibakikije (…)

Bitewe n’impamvu z’ubwiyongere bukabije bw’abanywa urumogi ndetse n’abarucuruza, benshi mu baturage batuye mu karere ka Nyarugenge barasaba ko hafatwa ingamba zikaze ku barunywa ndetse n’abarucuruza.

NK’uko Rugamba Ynos utuye mu murenge wa Nyakabanda yatangarije IGIHE ko yavuze ko mu murenge wa Nyakabanda abanywa urumogi ndetse n’abarucuruza bamaze kuba benshi biteye ikibazo cyane cyane ku babyeyi bafite abana bakiri bato, kuko bibaza uburyo bazabareramo mu gihe impande zose zibakikije ziba zinywerwamo urumogi cyangwa ruhacururizwa.

Yakomeje avuga ati “hano mu murenge wa Nyakabanda n’ubuyobozi buzi ko muri Tapis rouge ari mu ndiri y’abanywi b’urumogi, gusa bukaba budafata ingamba z’icyo kibazo kandi kibangamiye abaturage baturiye icyo kibuga. Gusa icyo kibazo ntikigaragara muri uwo murenge honyine, kuko mu murenge wa Kimisagara kuri Maison de Jeunes, ruguru y’izamu kuri ruhurura na ho hagizwe indiri y’abanywi b’urumogi. Abaturage bakavuga ko ntacyo ubuyobozi bukora ngo burwanye icyo kibazo, dore ko aho runywebwa ku Kimisagara hegeranye n’aho urubyiruko ruhurira ari rwinshi.

Naho Ramazani utuye mu murenge wa Biryogo avuga ko mu Biryogo ntawabara indiri z’Abanywi b’urumogi ngo abivemo kuko no kumanywa insoresore zaho zidatinya kurunywera mu nzira nyabagendwa. Yakomeje avuga ko baba abarunywa cyangwa abarucuruza batuye mu Biryogo bamaze kuba benshi cyane ku buryo umubare wabo urenga 500.

Mu murenge wa Rwezamenyo ahitwa i Matimba hakunze kurangwa n’indaya ndetse n’ahitwa kwa Murota na ho ngo umubare w’abanywi b’urumogi n’abarucuruza ukomeje kwiyongera cyane. Umukobwa Hawa uhaturiye yavuze ati “ i Matimba abarucuruza urumogi barucururiza ku muhanda ntacyo bikanga cyangwa batinya, maze kenshi baba barimo no gukinira urusimbi ku nzira.” Yakomeje avuga ko urumogi mu gace ka Matimba na Gitega rufatwa nk’itabi risanzwe.

Mukeshimana Alice utuye mu murenge wa Gitega ahitwa kwa Mutwe bakunze kwita California, kubera urumogi ruhanywebwa yavuze ko umunuko w’urumogi nta muturage n’umwe utuye aho utawuzi, yaba umusaza cyangwa umukecuru, kuko bahora bawumva. Gusa yibaza impamvu idafata ingamba zikaze kuri icyo kibazo cy’urumogi kigenda cyiyongera uko bwije n’uko bukeye.

Muri iyo mirenge yose twavuze urumogi rufite amazina rwagiye ruhabwa n’abarunywa, ku buryo utarunywa adashobora gusobanukirwa icyo bavuze. Amwe mu mazina urumogi rwitwa (ikintu, Bule, Ganja, agati,staff cyangwa widi n’andi menshi).

Ahandi hatungwa agatoki ni mu mudugudu wa Rwagitanga, Akagari ka Nyakabanda, Umurenge wa Nyakabanda na ho mu karere ka Nyarugenge. Abaturage baho bavuga ko abanywi b’urumogi badatinya amanywa ariko cyane cyane amasaha y’igicamunsi.

N’ubwo ubuyoboz bw’inzego zibanze ntacyo bukora kuri iki kibazo, nta n’icyo bwakora budafatanyije n’inzego z’umutekano, kuko iki kibazo kimaze gufata indi ntera.

Iyi ruhurura icururizwaho urumogi kuva ku isoko rya Nyamirambo kugera Nyabugogo
Tapis rouge i Nyamirambo
California kwa Mutwe mu murenge wa Gitega
Biryogo, uwo mutaka ni gacabintu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages