Ahenshi bubaka imiturirwa ndetse n’ahandi hubakwa inyubako zikomeye, usanga abubatsi baririmba cyangwa bashyiraho morali hifashishijwe imvugo baziranyeho ndetse no gukoma akaruru mu buryo bamwe batera abandi bakikiriza.
Mu kiganiro bamwe mu bafundi bagiranye na IGIHE, bagaragaza ko baramutse bakoze nta karuru bavuza hari byinshi mu byo bakora byakwangirika cyane.
Robert Munezero, umwe mu bakora ku nyubako y’Ubucuruzi irimo kubakwa ahahoze ETO Muhima atangaza ko indirimo cyangwa akaruru ka morali gatuma baterura amabuye batapfa guterura baramutse batagateye.
Ati “ Iyo turi guterura nk’amabuye cyangwa beto (beton) n’ibindi bintu biremereye bidutera morali cyane ku buryo usanga n’iyo biremereye tuba twumva nta buremere bifite na buke kuko buri muntu wese aba ashyiraho ake”.
Akomeza agaragaza ko kenshi na kenshi abubatsi bakora nta karuru cyangwa indirimbo hari n’ibintyu bibananira mu gihe iyo bateye nk’akaruru umwanya muto bahita babishobora.
Ati “Nk’iyo muri guterura amabuye cyangwa beto mukabona byabananiye muhita mwifashisha morali nko mu ndirimbo kugirango mubishobore ku buryo nemeza ko nta karuru hari ibintu byinshi byatunanira”.
Si Munezero wemeza gusa ko akaruru n’indirimbo bikunze kugaragara ku bafundi bubaka imiturirwa igaragara mu Mujyi wa Kigali bibibagiza umunaniro n’inzara baba biriranywe, kuko n’umufundi witwa Masengesho Dominique abyemeza
Masengesho ati “Hari igihe umuntu aba ashonje cyane nta mbaraga na nkeya afite, ku buryo n’akazi uba ubona kamugoye, ariko iyo hagize umwe muri bo utera nk’igitero cy’indirimbo cyangwa akavuza akaruru gatuma bagira morali, ugasanga na we ahise ashyuha akamera nk’uwariye kandi bitewe n’ako gasaku gusa”.
Gusa ibyo hari bamwe babifata nko kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, kuko ibyo bituma bakora akazi k’ingufu igihe kirenze igisanzwe, rimwe na rimwe ugasanga igihembo cya bo nta n’aho gihuriye n’imbaraga baba bahatakarije, cyane ko iyo mirimo y’ingufu nko “Kumena beto” baba bagomba kubikora kugeza birangiye, kuko icyo gikorwa ntikijya gisubikwa.
Thamimu Hakizimana



















TANGA IGITEKEREZO