Raporo y’agateganyo y’izi ndorerezi ikubiyemo ibyo zabonye ku biro by’itora n’uko imyiteguro y’amatora yakozwe yatangarijwe abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri.
Bimwe mu bikubiye muri iyo raporo, harimo ibijyanye no kugeza ibikoresho ku biro by’amatora ku gihe, kubahiriza isaha yo gutangiza no gusoza igikorwa cy’amatora hirya no hino mu gihugu ku gihe.
Perezida wa MOESCA, Dantekpon Anastase, yavuze ko NEC yakoze ibishoboka byose amatora agakorwa mu mucyo.
Yagize ati “Aho twasuye twasanze ibikoresho byose byaragejejwe ahatorerwa ku gihe, twabonye amatora yarakozwe mu mucyo, gutora mu ibanga byarubahirijwe.”
Yongeye ati “Reka tubonereho no gushimira Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ku mitegurire myiza n’akazi ko guhuza ibikorwa by’amatora. MOESCA yemeza ko amatora ya Perezida yo ku wa 4 Kanama yagenze neza, yakozwe mu mucyo.”
Itangazo ry’Urwego rushinzwe Ububanyi n’Amahanga rwa Amerika ryo ku wa 5 Kanama 2017, rikubiyemo bimwe mu byo Amerika ishima n’ibyo inenga ku matora ya Perezida, harimo ibirebana n’uburyo abakandida bitabiriye amatora batoranyijwe n’ibindi.
Kuri ibyo Amerika yanenze, Visi Perezida wa MOESCA, Mensah Philippe, yavuze ko amahanga adakwiye kwivanga muri politiki y’ibihugu bya Afurika cyane ko ibyo bavuga baba batageze aho byabereye.
Yagize ati “Ibihugu byiha kuvuga ko amatora yagenze nabi nabisaba kubaha inzego z’ubuyobozi za Afurika nk’uko natwe tuzubaha. Nta gihugu na kimwe cya Afurika cyigeze kivuga ku migendekere y’amatora ya Amerika kugeza uyu munsi. Nta n’umuryango n’umwe wa Afurika wigeze ugira icyo ubanenga. Twubaha amahitamo yabo, twubaha Itegeko Nshinga ryabo, kuki bo batubaha ibyacu?”
Yakomeje avuga ko kuba hari inkunga runaka amahanga agenera ibihugu bya Afurika ariyo mpamvu bishaka kuyuririraho ngo biyihe inzira byifuza ko igenderaho.
ku rundi ruhande, Sosiyete Sivile Nyarwanda na yo yasohoye itangazo rigaragaza ko amatora yabaye mu buryo bukurikije amategeko.
Ivuga ko utubazo twabayemo turimo kuba hari abantu bibuze kuri lisiti y’itora ntibemererwa gutora ariko nyuma Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) ikaza kubikemura na bo baremererwa.
Yasabye NEC kujya ikora uko ishoboye ikareba niba amategeko agenga amatora itanga yubahirizwa n’inzego bireba, inasaba abakandida kuzajya bubahiriza gahunda bahaye abaturage ijyanye no kwiyamamaza.
Uretse izi ndorerezi za MOESCA zashimye uko amatora ya Perezida mu Rwanda yakozwe, n’iza EAC, COMESA na ICGLR muri raporo yazo zerekanye ku wa 6 Kanama na zo zemeje ko yagenze neza kandi agakurikiza amahame ya demokarasi.



















TANGA IGITEKEREZO