Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko ibi bigiye guhinduka, kuko Minisiteri y’Ubuzima iri kwiga ku mushinga wo kongera indererwamo z’amaso muri serivisi zishyurwa na mituweli, ku buryo bizorohera abazikoresha cyane cyane badafite amakoro ahagije.

Ibi yabigarutseho mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro ivuriro rishya ry’amaso mu Bitaro bya Kibagabaga, hanizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kubona neza.

Dr. Nzanzimana yagize ati "Amaso ari mu bice bito ku mubiri w’umuntu ariko afite agaciro gakomeye mu buzima. Mu Rwanda abarenga ibihumbi 50 babana n’ubumuga bwo kutabona kandi abagera kuri 80% bashobora kuvurwa bagakira. Ni yo mpamvu twafunguye iri vuriro ndetse n’andi agiye gufungurwa mu Ntara zitandukanye, kugira ngo bavurwe bakire dusigare duhangana na 20% isigaye tureba uko nayo yavaho."

"Nubwo igiciro cy’amataratara kitari hejuru cyane, turimo kuganira n’Ikigo kibishinzwe dukorana (RSSB), kugira ngo ajye atangwa ku bwisungane mu kwivuza nk’ubwishingizi bufasha abanyarwanda kubona ubuvuzi buhendutse. Ntabwo biranozwa ko amataratara atangwa ku bwisungane mu kwivuza, ariko biri mu nzira, Minisiteri y’ubuzima tubirimo kandi ntibizatinda."

Umwe mu bavuwe amaso muri iri vuriro rishya, Uzamukunda Beatrice, yavuze ko yarigannye atabona, ariko kuri ubu arareba neza.

Yagize "Nari ndwaye amaso ntabona, ntashobora no kugera hanze kuko ntashoboraga kureba aho izuba riri kuva. Nari ndembye cyane [ariko] baramfashije barambaga, ubu ndabona neza nta kibazo na kimwe mfite."

Umuyobozi w’Ibitaro bya kibagabaga, Dr. Oliver Mukeshimana, yavuze ko ibitaro ayoboye byari bisanzwe bigira serivisi yo kuvura amaso, ariko bakavura abafite indwara zoroheje, abandi bakoherezwa ku bindi bitaro, gusa kuri ubu aba bose bazajya bahavurirwa.

Yagize ati "Ubusanzwe iyi serivisi twarayigiraga ariko tukavura abantu bafite uburwayi bworoheje kuko tutabaga dufite ababizobereyemo. Gusa kuri ubu hamwe n’abaterakunga barimo RIO, Onesight ndetse na Minisiteri y’Ubuzima, twabashije kubona ivuriro ryagutse rifite abaganga b’inzobere mu by’amaso ndetse n’ibikoresho bihagije."

Yongeraho ati “Turashishikariza abantu bose bafite ikibazo cy’amaso kugana ibitaro bya Kibagabaga kuko bazavurwa neza kandi bazakira.”

Iyi serivisi ikazaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 700 ku kwezi mu gihe ubusanzwe yakiraga abantu bacye kuko yakoragamo umuganga umwe.

Ibi bitaro bizajya byakira abarwayi 700 ku kwezi
Ibi bitaro bizajya byakira abarwayi 700 ku kwezi
Ni ibitaro byashyizwemo ibikoresho bigezweho
Ni ibitaro byashyizwemo ibikoresho bigezweho
Ibi bitaro byahawe inzobere nyinshi z'abaganga b'amaso, byari bisanganywe umuganga umwe
Ibi bitaro byahawe inzobere nyinshi z'abaganga b'amaso, byari bisanganywe umuganga umwe
Mu minsi iri imbere, abazajya bandikirwa indererwamo z'amaso bazajya bazigura bakoresheje mituweli
Mu minsi iri imbere, abazajya bandikirwa indererwamo z'amaso bazajya bazigura bakoresheje mituweli
N'ubwo amaso akunze kwibasira cyane abakuze, n'abakiri bato ntaborohera
N'ubwo amaso akunze kwibasira cyane abakuze, n'abakiri bato ntaborohera
Iri vuriro ryubatse ahasanzwe hubatse ibitaro bya Kibagabaga
Iri vuriro ryubatse ahasanzwe hubatse ibitaro bya Kibagabaga
Amaso iyo atavuwe hakiri kare, ashobora kuvamo ubumuga budakira
Amaso iyo atavuwe hakiri kare, ashobora kuvamo ubumuga budakira
Abayobozi bafungura iri vuriro ry'amaso
Abayobozi bafungura iri vuriro ry'amaso