Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Ukwakira ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye mu muganda wajyanye no gutangiza Icyumweru cyahariwe Ubumwe n’Ubwiyunge.
Ni umuganda wabaye hahingirwa Ancille Mukakimonyo ufite imyaka 65 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, umaze imyaka igera kuri ine ahanganye n’uburwayi bwa Kanseri.
Ako gace gafite amateka akomeye, kuko mu gihe cya Jenoside abatutsi basaga 50% bari bahatuye bishwe, abasigaye bagahunga.
Ubwo Inkotanyi zabohoraga igihugu, benshi mu bakoze Jenoside bahiye ubwoba bahungira i Kibeho muri Nyaruguru, ariko nyuma izi ngabo zibasaba kuhava bwangu, bamwe basubira mu ngo bafite ubwoba ko zizihorera kubera amabi bakoze, ku buryo bamwe aho gutaha bakomereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mukagatare Françoise warokotse Jenoside avuga ko muri icyo gihe bitari byoroshye kubana n’imiryango yabiciye nubwo abakekwagaho ibyaha bari bafunzwe.
Ati “Abagore bajyaga kugemurira abana babo bakanyura hano aho abarokotse Jenoside bari bari, urumva ko byari bikomeye kuko abarokotse bari bafite agahinda kenshi, hanyuma abacitse ku icumu nabo bagashaka kwihorera no kubagirira nabi.”
Mukangwije Triphine wo ku ruhande rw’imiryango yagize uruhare muri Jenoside, yavuze ko kuri bo bitari byoroshye no kureba umuntu mbere wari ufite abana akaba ntabo agifite, ku buryo bihishaga mu nzu ngo batababona.
Ati “Mu minsi mike twatangiye kugemurira abagabo bacu, nta muhanda twabonaga, wanyuraga mu kayira ka kinyarwanda kugira ngo ugere kuri gereza. Nabwo twagendaga ukwacu ngo n’ikitwica kiturimbure twese. Waragendaga hano ku mashuri abana bakaba bakubonye, uko angana kose, bakaguha amabuye, bakaguha imigeri, ukabimena. Waba ugize Imana wayora ukayora n’imicanga ukamushyira.”
Muri icyo gihe nibwo haje Umupadiri witwa Jérôme Masinzo, nk’umuntu wihaye Imana abonye ibibera aho, afata iya mbere akajya asura imiryango akababaza niba bashobora kugaruka gusenga, abapfakazi babyemera mbere, kugeza nubwo yaje no kwigarurira imitima y’imiryango y’abakoze Jenoside, bahurira mu Muryango umwe, wiswe“Ubutwari bwo kubaho”.
Ni igikorwa cy’indashyikirwa cyanahawe igihembo ku rwego rw’igihugu n’umuryango Unity Club mu 2015, ndetse na Padiri Masinzo ahabwa ishimwe nk’Umurinzi w’Igihngo.
Senateri Makuza yavuze ko kugira icyo uvuga ku bwiyunge mu gace nk’aka bigoye, ariko ubuhamya bw’ako ni ikintu kigaragaza ko ibyo bamwe babonaga ko bidashoboka cyane cyane abanyamahanga, byagaragaye ko bishoboka.
Ati “Ni igikorwa kigaragaza ko ubumwe cyangwa ubwiyunge atari amagambo, atari imvugo y’abanyepolitiki, atari ukwikiza, ariko ubwiyunge bigaragaza kwihangana no kwirenga, ariko biduha isomo ko iyo uharanira icyiza ntugacike intege.”
Yavuze ko hagati y’abakorewe Jenoside n’abayikoze hari aho bamwe birebaga ukwabo, ariko bigera aho biyumvisha ko bagomba kwirenga no kurenga akababaro bafite, bagatera intambwe bakumva ko bashobora kwiyunga, n’abakoze ikibi bakarenga ipfunwe bafite bagatera intambwe basanga abandi.
Ati “Iyo tuvuga ubumwe bw’Abanyarwanda, tukavuga ubwiyunge bwacu, tureba no mu bindi bikorwa bitandukanye. Niyo mpamvu ubuyobozi bwagiyeho muri 1994 butaje busimbura ubundi mu butegetsi, ahubwo bwazanye impinduka yo gushyiraho gahunda zituma abanyarwanda bose bafatwa kimwe.”
“Amashuri, turabizi hambere uko byagendaga, yagibwagamo na nde? Gahunda zindi z’iteramberee… ariko ubu umwana w’Umunyarwanda ariga amashuri 12 ntawe uhejwe, barajya muri za kaminuza, barajya mu kazi ntabwo bakirebera muri za ndorerwamo, ni indorerwamo twamennye, twarazimennye za ndorerwamo z’amoko.”
Ibi kandi abihuriza no ku zindi gahunda ziteza imbere abaturage nka Girinka n’izindi, ko ubwoko atari iturufu yaguhesha izo gahunda muri iki gihe.
Iki cyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge cyatangijwe ku munsi hatangiyeho urugamba rwo kubohora u Rwanda bikozwe n’Abanyarwanda ubwabo, ari narwo rugamba rwahagaritse Jenoside. Ni icyumweru giteguwe ku nshuro ya cyenda kuko cyateguwe bwa mbere mu 2008.
Senateri Makuza yavuze ko intego zacyo ari “uko iyo hashize igihe runaka abantu bahura bakishimira ibyo bagezeho, hakanarebwa imbogamizi zigihari mu rugendo rw’ubwiyunge kugira ngo zivanweho.”
Ubushakashatsi bw’umuryango Never Again buheruka kugaragaza ko igipimo cy’ubwiyunge mu Rwanda mu 2015 cyari kigeze kuri 92.5%, kikaba gikomeje kuzamuka cyane kuko nko mu 2010 cyari 82.5%.
Amafoto: Mahoro Luqman



















TANGA IGITEKEREZO