Iyi raporo yakorewe mu bihugu 75 byihariye, 95% by’abagore bapfa babyara n’abana bapfa bari munsi y’imyaka itanu, yerekana ko u Rwanda ruri mu bihugu bine byabashije kugera ku ntego z’ikinyagihumbi ziteganya ikigero impfu z’abana n’ababyeyi zigomba kuba zaragabanutseho muri 2015.
Indwara yo kuva (Haemorrhage) ihitana 25% by’abagore bose bapfa babyara mu Rwanda, umuvuduko w’amaraso ugahitana 16% byabo naho gukuramo inda bigahitana 10%.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Nathan Mugume avuga kuri iyi raporo, yabwiye IGIHE ko nta byinshi yayitangazaho kuko atarayibona gusa yemeza ko u Rwanda ari igihugu cyateye intambwe ishimishije mu kugabanya imfu z’abagore bapfa babyara nubwo ‘ari urugendo rugikomeje’.
Iyi raporo iragaragaza ko kuvuka imburagihe no kubura umwuka biza imbere mu guhitana abana bapfa bavuka. Kuvuka imburagihe bihitana 12%, kubura umwuka wa Oxygen bigahitana 12%, umusonga ugahitana 11% naho impiswi zigahitana 7%.
Mu bihugu yakorewemo, imfu z’abana n’ababyeyi zagabanutseho kimwe cya kabiri bitewe na serivisi zihabwa ababyeyi n’abana zigenda zitera imbere. Muri zo ni nko kwita ku mugore kuva agisama no gukingira umwana kuva akivuka.
Raporo ya gatanu y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) ku mibereho n’ubuzima by’abaturage, igaragaza ko ikigero cy’abagore bapfa babyara mu Rwanda cyagabanutse, aho mu mwaka wa 2014/2015 mu bagore 100,000 babyaye, abagera kuri 210 ari bo bapfuye babyara, mu gihe mu mwaka wa 2000 abagore bapfaga babyara bageraga ku 1071.
Ubu bushakashatsi bunerekana ko abana bapfa batarageza imyaka itanu bari ku kigero cya 50/1000, naho abana bapfa batarageza umwaka ni 32/1000.
Raporo ya countdown ikomeza igaragaza ko ibihugu 50 bitazagera ku ntego ya kane y’ikinyagihumbi iteganya ikigero cyo kugabanya abana bapfa bavuka, naho 69 ntibigere ku ya Gatanu iteganya iteganya igabanuka ry’abagore bapfa babyara.
Iyi raporo igaragaza ko ikibazo cyo kugaburira abana kigikomereye ibihugu kandi kigomba kwitabwaho, yerekana ko abana bashonje cyane ku buryo mu bihugu 37 muri 75 yakorewemo, abana 30% by’abafite munsi y’imyaka itanu bagwingiye. Ikibazo cy’imirire gihitana kimwe cya kabiri cy’abana bapfa bose.
Imibare y’abana bafite ikibazo cyo kugwingira mu Rwanda yaragabanutse mu gihe cy’imyaka itanu ishize iva kuri 47% mu 2010 ubu igeze kuri 38%.
Iyi raporo ivuga ko mu bihugu byinshi bikigoranye kubona abavuzi bahagije bafite ubumenyi, kuri ubu abantu 10 000 barakitabwaho n’abavuzi 10 mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ritegenya ko aba bantu bakwitabwaho n’abavuzi 22.8.
Imibare yifashishijwe muri iyi raporo ni iyo hagati mu mwaka wa 2014 na 2015.



















TANGA IGITEKEREZO