Uko indwara zigenda zibasira ibihingwa n’umusaruro uragabanuka, niko ubwiza bw’iribwa bugenda bubura ndetse n’abantu bikabagira ho ingaruka. Ibiribwa byisasiwe n’indwara mu bihugu byo muri Afurika yo hagati ndetse no muri Afurika y’iburasirazuba ni ibigori, urutoki ndetse n’imyumbati.
Mu nama y’iminsi itatu iteraniye mu Rwanda ihuje ibihugu birindwi byo muri Afurika yo hagati no mu burasirazuba harimo u Rwanda, u Burundi, Kenya n’ibindi … , yateguwe na FAO IShami rya Loni rishinzwe kwita ku biribwa n’ubuhinzi harimo kuganirwa ku ngamba zo gukumira ikwirakwizwa ry’indwara mu bihingwa .
Umukozi muri FAO ushinzwe agashami k’umusaruro w’ imyaka mu karere (Regional plant production program officer) JoyceMulila Mutti yagize ati” turareberahamwe ingamba ndetse n’uburyo zashyirwa mu bikorwa kugira ngo indwara niba yageze muri Kenya ye kwambuka ngo igere mu Rwanda abantu bicecekeye badahanahana amakuru ngo yirindwe”
Joyce avuga ko kandi bidakwiriye ko indwara zibasira ibihingwa zakomeza gukwirakwira kandi ingaruka zabyo zigera ku bantu mu gihe umusaruro wabaye muke ndetse no kuba zabatera indwara.
Yagize ati” mu myanzuro turatanga uburyo bworoshye bwo guhanahana amakuru, icyorezo cyadutse mu gihugu kimwe abandi bakimenye kitarakwira kwira bakirwanye, ibi bizongera umusaruro wagabanukaga ndetse ukaba na mubi hirya no hino”
Mu Rwanda indwara ya Kirabiranya iminsi bivugwa mu mu bahinga igihingwa cy’urutoki bivugwa ko yaje iturutse Uganda muri 2006 , iyi ndwara igabanya umusaruro ijana ku ijana kuko aho yageze nta kindi gikorwa uretse kurandura insina burundu hagaterwa ibindi ariko ngo imaze gukumirwa ku buryo bugaragara.
Umukozi ushinzwe ubuhinzi bw’urutoki mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi RAB Hakizamungu Leon yabwiye IGIHE ko n’ubwo indwara ya Kirabiranya ntawavuga ko yacitse ariko isigaye hake kandi ubu abanyarwanda 99% bamaze kumenya iyo ndwara ibasira ututoki ndetse n’bimenyetso byayo no kubirwanya.
Yagize ati” aho insina zagiye zirwara kirabiranya zararanduwe, guhera muri 2007 twigishije abaturage kuyirwanya kandi ubu aho yari iri hava umusaruro mwiza bitewe no kubaha amoko mashya y’insina (imibyare) no kubiogisha kuyitaho.
Nyuma ya Ngatare, Kirabiranya yavugwaga muri Rusizi na Nyamasheke ariko hose birimo kugenda birangira.
Urutoki ruhingwa ku buso bungana na 23% cyane cyane mu ntara y’iburasirazuba, ibitoki ni biribwa bibikika kandi biribwa n’abantu binger zose.


















TANGA IGITEKEREZO