00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

INES: Ku munsi w’umwuga n’umurimo hamuritswe indege izafasha abiga iby’ubutaka

Yanditswe na

Isaïe Mbonyinshuti

Kuya 10 January 2015 saa 07:55
Yasuwe :

Mu kwizihiza umunsi w’umwuga n’umurimo “career day” mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro INES-Ruhengeri riherereye mu karere ka Musanze, hamuritswe udushya twinshi turimo akadege gato kazajya kifashishwa n’abanyeshuri biga mu ishami ryo gupima ubutaka.
Uyu munsi w’umurimo n’uwuga, wizihijwe tariki ya 09/Mutarama/2015 muri iri shuri riherereye mu karere ka Musanze ko mu ntara y’Amajyaruguru.
Iki gikoresho cyo mu bwoko bw’indege ntoya abanyeshuri bazajya bacyifashisha mu gufata amafoto (…)

Mu kwizihiza umunsi w’umwuga n’umurimo “career day” mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro INES-Ruhengeri riherereye mu karere ka Musanze, hamuritswe udushya twinshi turimo akadege gato kazajya kifashishwa n’abanyeshuri biga mu ishami ryo gupima ubutaka.

Uyu munsi w’umurimo n’uwuga, wizihijwe tariki ya 09/Mutarama/2015 muri iri shuri riherereye mu karere ka Musanze ko mu ntara y’Amajyaruguru.

Iki gikoresho cyo mu bwoko bw’indege ntoya abanyeshuri bazajya bacyifashisha mu gufata amafoto y’ibibanza, imigezi, ibishanga, ahari ishyamba n’ahandi mu buryo bworoshye kandi bujyanye n’igihe.

Iki gikoresho n’utundi dushya, bavuga ko turi mu tugiye kwifashishwa mu kwimakaza ireme ry’uburezi muri iki kigo.

Umuyobozi Mukuru wa INES-Ruhengeri, Padiri Dr. HAGENIMANA Fabien yavuze ko bagiye kurushaho kugira uruhare mu guteza imbere agace iri shuri riherereyemo.

Yasabye kandi abanyeshuri kwiga bafite intego yo kwihangira imirimo kugira ngo bateze imbere igihugu ku buryo bwihuse. Ibi akaba yabisanishije niyi nsanganyamatsiko iri shuri ryihaye ijyanye n’icyerekezo cy’ubumenyingiro igira iti “Twige tugamije ubumenyi n’ubushobozi aho kurangamira urupapuro gusa”.

Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA we yibukije ko bazakomeza kuba hafi ya INES mu gusigasira no gutanga ubumenyi bufite ireme. Aho yagize ati ”Igishishikaje kurushaho ni uko Kaminuza zigira uruhere mu iterambere ry’igihugu aho kuba uruganda rucura abashomeri.”

Yasabye kandi abanyeshuri kuzirikana ko aribo musemburo w’impinduka zikenewe muri kaminuza ari mu myigire no mu myifatire aho yagize ati “Ntawe byashimisha kumva ko aho yiga ahavugwa nabi haba mu myigire ndetse no myifatire.”

Uyu munsi w’umwuga no kunoza umurimo “Career Day” hanarahiye abanyeshuri bashya bahagarariye abandi waranzwe no kumurika ubushakashatsi bwakozwe n’abanyeshuri biga ndetse n’abarangije no kugaragaza ubumenyi buhatangirwa mu mashami anyuranye. Hakaba hibanzwe ku kugaragaza intambwe yatewe mu myigishirize.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages