00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

INES-Ruhengeri yakoze ikoranabuhanga rizifashishwa mu kumenya amakuru ku butaka busoreshwa

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 11 October 2019 saa 08:36
Yasuwe :

Abarimu n’abashakashatsi ba Kaminuza yigenga ya INES Ruhengeri bakoze ikoranabuhanga ryiswe ‘Geodatabase of taxable land’ rigaragaza ubutaka bwa buri karere kose k’igihugu hagamijwe kumenya amakuru yose agaragaza urutonde rw’ubutaka buri mu gihugu busorerwa n’ubudasoreshwa.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2019, nibwo hamuritswe iri koranabuhanga mu muhango witabiriwe n’Ubuyobozi bw’Ikigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka (RLMUA), icy’igishinzwe Imiturire n’Imyubakire mu Rwanda (RHA) n’icy’Imisoro n’Amahoro (RRA).

INES Ruhengeri yahawe isoko ryo gukora ubushakashatsi ku cyafasha mu guhuza amakuru ajyanye n’ubutaka, imikoreshereze yabwo n’uburyo bwajya busoreshwa.

Umwarimu muri Kaminuza ya INES Ruhengeri, Potel Jossam, yavuze ko iri koranabuhanga rizakemura ibibazo birimo guhuza amakuru ku buryo niba umuntu aguze ubutaka amakuru azajya ahita agera kuri RRA, ku buryo ariwe ugomba kubusorera.

Yakomeje agira ati “Icyo twakoze ni ukugira ngo duhuze amakuru akoreshwa n’ibi bigo bitatu kandi byakozwe neza ubu biratangira gushyirwa mu bikorwa. Nk’urugero ni uko hari amafaranga yinjirira mu RHA, aho umuntu ugiye kubaka hari amafaranga ateganywa n’itegeko yishyura ariko ugasanga nk’ikigo gishinzwe imisoro kidashobora kubona amakuru kuri ayo mafaranga.”

Umuyobozi Mukuru wa INES Ruhengeri, Padiri Dr Hagenimana Fabien, yavuze ko iri koranabuhanga barikoze bashaka gufasha leta kwinjiza imisoro kandi bigafasha no kumenya amakuru ajyanye n’ubutaka.

Ati “Iri ni ikoranabuhanga rihuza amakuru, kuko ayo muri RHA, azwi na RLMUA na RRA, ibyo byakoroshya ibyo gusoresha ubutaka n’inyubako.”

Itegeko rigena inkomoko y’umutungo w’inzego z’ubutegetsi zegerejwe abaturage riteganya umusoro ku butaka bukoreshwa ubuhinzi n’ubworozi butarenze hegitari ebyiri.

Komiseri Wungirije ushinzwe Intara n’Imisoro yeguriwe inzego z’ibanze muri RRA, Karasira Ernest, yavuze ko iri koranabuhanga rizafasha mu kongera umubare w’imisoro yinjizwa iturutse mu butaka n’indi mitungo.

Ati “Icyo iri koranabuhanga rije kudufasha ni uguhanahana amakuru mu buryo bwihuse kandi mu gihe nyacyo twumva bizadufasha mu misoreshereze bitume imisoro ikomoka ku mutungo utimukanwa n’ubutaka yiyongera n’abantu bose bagomba kwishyura babikore.’’

RRA igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/20 bafite intego yo gusarura agera kuri miliyari 67 Frw, azava mu misoro n’amahoro by’inzego z’ibanze. Harimo ari hagati ya miliyari 8 Frw na 10Frw, azava ku musoro w’ubutaka cyangwa umutungo utimukanwa.

Hamuritswe ikoranabuhanga rizafasha kubika amakuru ajyanye n'ubutaka busoreshwa
Komiseri Wungirije ushinzwe Intara n’Imisoro yeguriwe inzego z’ibanze muri RRA, Karasira Ernest, yashimye iri koranabuhanga
Umuyobozi Mukuru wa RLMUA, Mukamana Espérance, yavuze ko iri koranabuhanga rizabasha mu guhanahana amakuru ajyanye n'ubutaka
Umwarimu muri Kaminuza ya INES Ruhengeri, Potel Jossam, ni umwe mu bakoze kuri iri koranabuhanga ryakorewe muri INES-Ruhengeri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages