Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa 15 Ukwakira 2019 ku cyicaro cya INES Ruhengeri giherereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

ICATD ni ikigo gifite ibigwi cyane muri Afurika, mu Rwanda kikaba gikorana n’ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA), aho cyafashije by’umwihariko mu bushakashatsi mu bijyanye n’imisoro hagamijwe kunoza politike yayo.

Aya masezerano yo kunoza imikoranire na INES-Ruhengeri, agamije gufashanya mu gukora ubushakashatsi, kongerera ubumenyi abakozi n’amahugurwa kugira ngo ibihugu bya Afurika bibashe gutera imbere mu bijyanye n’imisoro bihereye ku Rwanda.

Umuyobozi mukuru w’ishuri ry’ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, Padiri Hagenimana Fabien, avuga ko basanzwe barubatse izina mu byo kwigisha ibijyanye n’imisoro aho banifashisha ikoranabuhanga.

Yagize ati “Birazwi ko INES Ruhengeri yubatse izina mu bijyanye no kwigisha ibijyanye n’imisoro, dufite ‘Masters of Science in Taxation’ ndetse tumaze iminsi dukoze ikoranabuhanga rizifashishwa mu gukusanya imisoro ishingiye ku butaka rikazafasha Minisiteri y’imari n’igenamigambi cyane mu kigo cy’imisoro n’amahoro mu gukusanya iyo misoro bityo amafaranga akiyongera”.

Padiri Hagenimana avuga ko iyi ntambwe bateye yatumye barushaho kugira inyota yo gukomeza gukorana n’abandi mu iterambere mu bijyanye n’imisoro.

Ati “Uyu rero akaba ari umwihariko wa INES-Ruhengeri, kuko byatumye abatanga imisoro biborohera n’abakora muri iyi politike biraborohera, ni muri urwo rwego twasinyanye amasezerano n’iki kigo”.

Akomeza avuga ko gukorana n’ikigo nk’iki gifite ubunararibonye bizatuma Igihugu kigera ku bintu bifatika kandi n’abaturage ntibinubire gutanga imisoro kuko bazaba basobanuriwe neza akamaro ko kuyitanga.

Ati “Gukorana n’ikigo nk’iki gifite ubunararibonye mu birebana n’ikoranabuhanga n’ubuzobere mu birebana no gucunga ubutaka birangira tugeze ku kintu gifatika kandi bigatuma abaturage batinubira gutanga imisoro”.

Umuyobozi w’ikigo mpuzamahanga cy’imisoro n’iterambere ICATD, Prof. Mick Moore, avuga ko impamvu bahisemo gukorana na INES-Ruhenger,i ari uko isanzwe ifite ubushobozi bwo gutanga amasomo ku birebana n’imisoro ku rwego ruhanitse ikaba ifite n’abarimu b’inzobere kuri byo.

Yagize ati “INES isanzwe ifite inzobere z’abarimu n’abashakashatsi mu bijyanye n’imisoro, tuzafatanya gukora ubushakashatsi bwimbitse ku bijyanye n’imisoro n’iterambere ry’Igihugu n’Afurika muri rusange rizamuke, bizatworohera cyane gukorana na INES cyane ko bagaragaza ubushake n’ubushobozi bwo gukora”.

Avuga ko bazakorana mu mahugurwa n’ubushakashatsi ndetse bakaba bateganya no kuzahubaka ikigo bazajya bakoreramo ku buryo no mu gihe bazaba batagikorera mu Rwanda ibikorwa byabo byakomeza kandi bikorwa n’inzobere bazaba barakoranye na zo.

Kugeza ubu muri INES-Ruhengeri mu ishami ry’ibijyanye n’imisoro n’iterambere mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza, higamo abanyeshuri bagera kuri 28.

INES-Ruhengeri kandi ikaba iherutse kubona abanyeshuri baziga ibijyanye n’imisoro (Taxation) hamwe n’abaziga ibijyanye no gucunga imari iciriritse (Microfinance) baturutse mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba bazarihirwa na Banki yo mu Budage binyuze mu rugaga rwa za kaminuza zo muri Afurika y’Iburasirazuba.

INES ikaba ari yo gusa mu Rwanda yatsindiye ayo mahirwe kubera ubunararibonye ifite muri izo porogaramu no kuba ari umwihariko mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Umuyobozi wa Kaminuza ya INES-Ruhengeri Padiri Hagenimana n'uwa ICATD, Prof. Mick Moore nyuma yo gusinyana amasezerano
Umuyobozi wa Kaminuza ya INES-Ruhengeri Padiri Hagenimana n'uwa ICATD, Prof. Mick Moore nyuma yo gusinyana amasezerano