Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru byabere ku cyicaro cy’iri Shuri mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Musanze, byitabirwa n’abantu batandukanye barimo abanyeshuri bahiga kuri ubu, abaharangije, abihaye Imana, abayobozi mu nzego z’umutekano, abo mu nzego bwite za Leta na Minisitiri w’Uburezi Gaspard Twagirayezu wari Umushyitsi mukuru.
Bamwe mu bize muri iri Shuri bemeza ko ubumenyi bahakuye bwatumye nabo baba ingirakamaro mu mirimo itandukanye bakora.
Niyonzima William yize muri INES Ruhengeri aza no kuba Umukozi wayo muri laboratwari yigishirizwamo ibijyanye no gupima kanseri.
Avuga ku bumenyi yakuye muri iri shuri yagize ati "Hano narahize ubu mfite ubushobozi bwo gukora muri laboratwari zaba izo mu gihugu no hanze ariyo mpamvu iri shuri ryangiriye icyizere rikampa akazi.”
“Maze gutera imbere kandi turishimira ko iri shuri rigenda ritera imbere kuko mbere tuhiga wasangaga inyubako zidahagije ariko ubu birahari bihagije ndetse n’abanyamahanga benshi bagenda barigana."
Linah Divine Icyezumutima we akora bijyanye n’ubwubatsi, yagize ati "Icyiza cyo kuba narize muri INES Ruhengeri ni uko uburyo bigisha buba birimo gutegura umuntu ku buryo ibyo yiga bihuzwa n’ibyo azakora, ndetse byampaye amahirwe yo kuba nkora mu kigo cy’ubwubatsi kandi gikomeye nkaba ndi gutera imbere."
Umuyobozi w’Ikirenga wa INES Ruhengeri, Musenyeri Visenti Harolimana, yavuze ko intego nyamukuru yatumye iri shuri rishingwa yagezweho ariko rikomeje kureba uko ryashyigikira uburezi no kubiteza imbere kuko igihugu n’Isi bigikemeye abahanga benshi.
Ati "INES ijya gushingwa hari intego yo gufasha igihugu cyari kivuye mu bihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’intambara y’abacengezi. Twagombaga gutanga rero umusanzu wacu mu kucyubaka, twatangiye bitoroshye ariko tugenda twaguka muri byinshi. Turashimira Perezida Kagame wadushyigikiye kuko ubu tumaze kugira aho tugera kandi mu minsi iri imbere tuzashyiraho n’andi mashami mashya."
Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu wari umushyitsi Mukuru muri ibi birori, yashimiye umusanzu wa INES Ruhengeri, avuga ko bazakomeza gukorana mu kuzamura iterambere ry’abaturage no kuzamura ireme ry’uburezi.
Yagize ati "Tuzi neza umusanzu wa INES Ruhengeri mu guteza imbere uburezi ndetse no guharanira ko ireme ry’uburezi rigerwaho. Tuzakomeza kubashyigikira no gukorana mu guteza imbere uburezi no guharanira ko iterambere rigera mu zindi nzego, tugamije gutanga abahanga bashoboye ndetse batanga umusanzu n’ibisubizo ku bibazo bihari."
INES Ruhengeri yaragijwe Mutagatifu Yohani Pawulo wa kabiri, yatangiye mu Ugushyingo 2003 ifite amashami abiri, ariko kuri ubu imaze kugira agera kuri 15.
Iri shuri rifite abanyeshuri barenga 3000 barimo abagera kuri 507 baturuka mu bihugu 14 byiganjemo ibyo muri Afurika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!