00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabire Immaculée wa Transparency Rwanda yakomoje ku baturage bavugira akarengane kabo mu itangazamakuru

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 6 June 2017 saa 07:13
Yasuwe :

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko uburyo bwo kugaragaza akarengane n’indi mitangire ya serivisi irimo ruswa hifashishijwe itangazamakuru budakwiye kwizerwa 100%, kuko hari ubwo usanga abayobozi nabo bagira ubwoba bwo gusobanura ibyo babajijwe.

Yasobanuye ko hari ubwo abayobozi b’inzego z’ibanze bahamagarwa basabwa ibisobanuro ku karengane kagaragajwe n’abaturage rimwe na rimwe ku bintu batanasobanukiwe, bagahita bemera ko bagiye kubikosora.

Yabigarutseho kuri uyu wa 5 Kamena 2017, mu nama nyunguranabitekerezo, Umujyi wa Kigali wagiranye n’abayobozi b’inzego z’ibanze baganira ku ngamba zihamye zo gukumira ruswa n’akarengane.

Nyuma y’ikiganiro, Umuvunyi Mukuru wungirije, Musangabatware Clement, yatanze ku kurwanya ruswa n’akarengane mu nzego z’ibanze, aho yatanze urugero ku nkuru zirengera abaturage zumvikana kuri imwe mu Radio na Televiziyo zikorera mu Rwanda.

Ingabire yavuze ko hari uburyo butandukanye amakuru kuri ruswa n’akarengane bitangwamo harimo ubwo gukoresha telefone n’ubundi, ahakana ko Transparency itemera ubwo kwifashisha itangazamakuru.

Yagize ati “Mukanya umuvunyi mukuru wungirije yatanze urugero kuri Radio na TV 1. Koko batangaza inkuru zirengera abaturage zigaragaza akarengane. Ariko buriya buryo Transparency ntibwemera kuko uhura n’umuntu akakubwira akarengane ke bitewe n’akababaro ke, ukaba uteruye telefone uhamagaye Visi Meya cyangwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa ngo ariko ibibi n’ibi, uramufatiranye nawe wenda icyo kibazo ntikiranamugeraho.”

Yongeye ati “Rero twebwe icyo tumaze kubona, abayobozi b’inzego z’ibazne, murabizi ko muri mu bantu ntajya mvugira na busa. Ariko nanga urenga. Babashyizeho ikintu cy’iterabwoba. Abanyarwanda bose muri iki gihugu barigenga uretse mwebwe. Ushatse wese araguhamagara akakubwira nawe ugasanga ngo sinarimbizi, ngiye kubireba cyangwa ngo tugiye kubikemura.”

Yakomeje avuga ko iyo iyo ugeze mu baturage usanga hari ibidaciye mu mucyo, ko uwakoze amakosa abyuka ajya kurega kandi yakosheje asaba urwego rw’umuvunyi gukora igenzura ryimbitse kuri icyo kibazo.

Avuga kuri iyi nama, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal, yavuze ko inzego z’ibanze arizo zihura n’abaturage cyane zigomba no kugira umwihariko mu kurwanya ruswa.

Yagize ati “Twashatse ko duhura tugakora amahugurwa ajyanye no kurwanya ruswa, gukangurira abayobozi b’inzego z’ibanze. Ari nabo bakunze guhura n’abaturage muri serivisi zitandukanye bakenera. Iyo hari umwihariko wo guhura n’abaturage hagomba no kuba umwihariko mu myitwarire yabo, bakamenya ububi bwa ruswa.”

Muri iyi nama hagaragajwe ko zimwe mu mpamvu zituma umuntu atanga cyangwa yakwa ruswa harimo imitangire mibi ya serivisi, aho uyihabwa yumva ko hari icyo agomba gukora kugira ngo icyo yifuza agikorerwe byihuse.

Raporo y’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere ya 2016, igaragaza ko abanyarwanda bishimira serivisi zitandukanye bahabwa ku kigero cya 67.7% mu gihe mu 2015 byari kuri 71.1%.

Umwanzuro wa gatanu w’inama y’Igihugu y’umushyikirano ya 14, ugaruka ku mitangire ya serivisi aho ugira uti “gukomeza kunoza imitangire ya serivisi mu nzego za Leta no mu bikorera, abahabwa servisi mbi bakabyanga kandi bakabigaragariza ababishinzwe kugira ngo bikosorwe”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal, yavuze ko inzego z’ibanze arizo zihura n’abaturage cyane zigomba no kugira umwihariko mu kurwanya ruswa
Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée
Abayobozi mu nzego z'ibanze bari bitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages