Ingabire yabivugiye i Kigali kuri uyu wa Kabiri ubwo abakozi b’imiryango irwanya ruswa n’akarengane mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba batangiraga amahugurwa y’iminsi ibiri agamije kunoza uburyo bwo kumenyekanisha imitungo.
Uyu muyobozi yavuze ko kuba nta buryo bumwe ibyo bihugu bihuriyeho bwo kumenyekanisha imitungo ari ikibazo kibangamiye iterambere ryawo kuko ‘Ruswa n'imicungire y'ibya Leta ari kimwe mu bikumira iterambere, tutabikoze kimwe rya Terambere ntiryagerwaho’.
Ingabire yavuze ko amakuru afitiwe gihamya ari uko hari abakozi n’abayobozi benshi bandika ku bandi imitungo yabo, igihe cyo kuyimenyekanisha ntibayivuge, n’urwego rubishinzwe ntirubitahure.
Ati “Urwego rw’Umuvunyi nta buryo rufite bwo kumenya ibyo Ingabire yarubwiye niba aribyo afite koko. Niyo bamenye ibyo nahishe haba hari uwabibabwiye.Niba ugiye ukamenyekanisha ko ufite imodoka imwe bakwiye kuba bajya mu kigo cy'imisoro n'amahoro no mu bantu bagukikije bakarebayo.”
Ingabire yavuze ko bitumvikana ukuntu ‘Umuhinzi wo ku Kamonyi cyangwa uragira inka i Nyagatare yubaka itaje i Kigali njye ntarayubaka kandi mpasaziye’.
Ingabire yavuze ko umuntu ufite inzu, inzego zibishinzwe zikwiye gushaka amakuru mu kigo cy'ubutaka, bakagenzura niba ari iyo gusa imwanditseho.
Ati “Ndakeka ko ibyinshi ari ibitamenyekana kurusha ibimenyekana kuko ntabwo uzambwira ngo ukoze imyaka 20 ariko ufite inzu imwe, ntibishoboka keretse utari ku rwego iriho nyine, byose biba biterwa n’akazi wakoze.”
Ingabire yavuze ko ‘Urwego rw'umuvunyi rufite abakozi bake, batashobora gukora ibisabwa byose kandi aribo bonyine bafite ubwo burenganzira mu gihugu.’
Ingabire yanavuze ko urwego rw’Umuvunyi rukwiye kuvugurura imikorere rukareka gutegereza ko umuntu yibwiriza kuza kurumurikira imitungo.
Umuvunyi Mukuru Wungirije, Musangabatware Clement, yavuze ko guverinoma y'u Rwanda igenda itera intambwe mu gukoresha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha imitungo, bikagabanya umwanya byatwaraga bakoresha uburyo bwa gakondo.
Musangabatware yahishuye ko hari ikoranabuhanga urwego akorera ruteganya kwifashisha, rizarufasha kugera ku makuru y’aho abayobozi bose bashobora guhisha amakuru y'imitungo bigwijeho.
Ati “Mu minsi iri imbere turateganya ibijyanye no gusuzuma imenyekanishamutungo riba ryakozwe, ryo guhuza sisiteme yacu n’iz’ibindi bigo nk’ibishinzwe ubutaka, tukamenya ibibanza batubwiye niba ari ukuri, mu Kigo cy’imisoro n’amahoro, tukareba mu kigo gishinzwe indangamuntu niba nta mitungo atatubwiye.”
Umujyanama w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, ishami rya Afurika, Paul Bonaba, yavuze ko kugira ngo ibigo bishinzwe gukurikirana imenyekanishamutungo bikore neza bikenera gukorera ahantu byoroherezwa mu buryo bw’ubushake bwa politiki n’amategeko.
Yasobanuye ko hari byinshi bagiye kwigira ku Rwanda birimo ‘imenyekanishamutungo rikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga’.
Raporo Urwego rw’Umuvunyi rwatangaje ku wa 14 Kamena 2017, yerekana ko mu 2015/2016 mu mitungo 9884 yagombaga kumenyekanishwa, igera ku 9824 yamenyekanishijwe mu gihe 415 ikaba ariyo ikorerwa ubugenzuzi, ni mu gihe mu mwaka wari wabanje hagenzuwe 1571.






Ibitekerezo 0