00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabire Immaculée yakomoje ku ishyari no kudashyigikirana kw’abagore mu matora

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 27 May 2018 saa 12:46
Yasuwe :

Umuyobozi w’Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane (Transparency International Rwanda), Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko abagore bashyigikira bagenzi babo mu gihe biyamamariza imyanya y’ubuyobozi mu Rwanda ari mbarwa, abasaba mu matora y’abadepite u Rwanda rwitegura bakwisubiraho, umubare wabo mu Nteko Ishinga Amategeko ukiyongera.

Yabitangaje ku wa 25 Gicurasi 2018, mu nama yahuje abagore basaga 2000 bahagarariye abandi mu Mujyi wa Kigali, basuzumira hamwe uruhare rwabo mu matora ateganyijwe ku wa 2-3 Nzeri 2018.

Yagize ati “Dufite ikibazo cy’abagore bashyigikira abandi bagore, bamwe usanga bafitiye ishyari bagenzi babo. Buri mugore akwiye kumva ko dushyize hamwe twagira imbaraga, nta nyungu n’imwe wagira mu gihe uca intege mugenzi wawe, ugerageza kumusubiza inyuma. Mugire gukorera hamwe no kwishimira ibyiza abandi bagezeho kuko iyo babashije gutera imbere, abandi bagore babyungukiramo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”

Visi Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Mukakarisa Francine, yavuze ko abagore bafite uruhare rukomeye mu migendekere myiza y’amatora.

Ati “Turifuza kwibutsa abagore ko bagomba kuzuza inshingano kugira ngo amatora y’abadepite azagende neza. Mu kazi kataborohera mugira, mwigomwe umwanya w’amatora, mwumve ko azagira akamaro mu mibereho myiza yanyu. Mwizere neza ko muri kuri lisiti y’itora mbere y’uko kwikosoza birangira.”

The New Times dukesha iyi nkuru yanditse ko Mukakarisa yasabye abagore kugira uruhare mu matora haba kwiyamamaza, kuba indorerezi no gukora mu biro by’itora.

Imibare y’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko mu Rwanda abagore barenga 52% by’Abanyarwanda bose, bivuze ko ari nabo bagize umubare munini w’abatora ndetse n’uruhare rwabo ari ingirakamaro.

By’umwihariko, uretse kuba itegeko Nshinga ry’u Rwanda riteganya ko 30% by’abagore bagomba kuba mu myanya ifatirwamo ibyemezo, u Rwanda rwaciye umuhigo wo kugira abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko aho bihariye 64%.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) igaragaza ko bateganya kwakira kandidatire z’abifuza kwiyamamariza kuba abadepite mu cyumweru cya mbere cya Nyakanga.

Umutwe w’Abadepite ugizwe n’imyanya 80, muri yo 53 ihatanirwa binyuze mu mashyaka, 24 igenewe abagore, ibiri ihabwa urubyiruko mu gihe undi umwe ugenerwa abafite ubumuga. Abakandida bigenga nabo ntibahezwa.

Uwiyamamariza kuba umudepite agomba kuba ari Umunyarwanda wujuje byibura imyaka 21 y’amavuko. Uretse kuba wanditse kuri lisiti y’itora kandi ugomba no kuba utarakatiwe n’inkiko kubera ibyaha bya Jenoside n’ibindi bifitanye isano nayo.

Umuyobozi w’Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane (Transparency International Rwanda), Ingabire Marie Immaculée, yakomoje ku ishyari no kudashyigikirana kw’abagore mu matora

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages