Ingabire yabigarutseho ku wa 24 Mata 2018 mu nama nyunguranabitekerezo Urwego rushinzwe iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda(GMO) na NEC, bagiranye n’abahagarariye inzego zitandukanye, yigaga ku iyubahirizwa ry’uburinganire mu matora.
Ubusanzwe Itegeko Nshinga ry’u Rwanda riteganya ko nibura abagore 30% bagomba kugaragara mu nzego zifata ibyemezo, ingingo yashyizweho kuko byagaragaraga ko abagore bari barakandamijwe mu gushyirwa mu bafata ibyemezo.
Ingabire yavuze ko amaze igihe akurikirana ibikorwa by’amatora mu Rwanda ko muri rusange, urwego rw’abagore rwateye intambwe haba mu kwiyamamariza imyanya y’ubuyobozi, gutora no gukurikirana ibikorwa byayo.
Ingabire ati “Imyumvire y’umugore yarahindutse ku buryo bushimishije ariko ari ahantu hari ibimubangamira kandi ibibazo byinshi biri muri NEC […] Rwose NEC ni urwego dukunda kandi twubaha cyane, rwanadufashije mu ntambwe ya Demokarasi! Ariko sinzi niba barahuguwe cyangwa batarahuguwe, ariko niba barahuguwe nabi, abantu bakongera bakabahugura!”
Ingabire yakomeje avuga ko amakosa akorwa n’abakozi ba NEC mu byaro, abari i Kigali batayamenya.
Ati “Buriya mwicaye i Kigali ntabwo mushobora kubyumva, njyewe njya nkurikirana amatora, uhagarariye NEC niwe wa Mbere uba utoresha, bagatora Perezida, ni umugabo, bagatora Visi Perezida, ni umugabo, bati ‘Eeeeh! Hagarara ntihagire umugabo ugaruka umwanya usigaye ni uw’abagore!”
Ingabire yavuze ko abenshi babikora mu rwego rwo kugira ngo buzuze itegeko ry’uko abagore bagomba kuba bahagarariwe ku kigero cya 30% mu nzego zifatirwamo ibyemezo, ariko agaragaza ibibazo bishobora kuzaterwa n’iyi mikorere.
Yagize ati “Muzi ingaruka mbi bizagira? Aho kugira ngo turememo abagore ikintu cyo gukoresha ubumenyi bafite nk’abakandida bashoboye, turimo kubaremamo guhangana nk’abagore. Ikintu kibi cyane, ugasanga twese niko twabifashe, niko tubizi.”
Ingabire yasobanuye ko nta rundi rwego ruteze kuzakemura icyo kibazo rutari Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, avuga ko ishobora kubikemura binyuze mu bukangurambaga, mu kwigisha, mu mahugurwa n’ahandi.
Ingabire yongeye ati “Haracyari ikibazo, imyumvire mibi y’abantu bo muri NEC ubwabo, nayo ntirahinduka, umunsi itarahinduka bizagorana.”
Uretse icyo kibazo, Ingabire yananenze imyitwarire imwe aho usanga babaza umugore ushaka kwiyamamariza umwanya runaka niba hari uwabimwemereye, cyangwa agaterwa ubwoba ko atabishobora, abagore badahabwa amakuru n’ibindi; asaba ko byacika bakajya bahabwa uburenganzira bwo gupiganwa.
Raporo yasohowe n’Inama Nkuru y’Uburinganire bw’abagabo n’abagore mu Bufaransa (Haut conseil à l’égalité entre les femmes et les hommes, HCE), ku wa Kane tariki 25 Kanama 2016, yashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu bifite abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko, kuri ubu bari hejuru ya 60%.
Abari mu nzego zifatirwamo ibyemezo umwaka ushize mu ba minisitiri bari 40%, abakora mu bucamanza bari 50%, abayobora intara bari 50%, na ho abayobora mu turere bakaba 43,6%.
Inkuru bifitanye isano: Hagaragajwe icyuho hagati y’abagabo n’abagore mu myanya y’ubuyobozi mu Rwanda



















TANGA IGITEKEREZO