00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabire Immaculée yashimiye Abadepite ku Itegeko rikuraho umusoro ku nzu zituwemo batoye

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 5 August 2018 saa 08:43
Yasuwe :

Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane (Transparency International Rwanda), Ingabire Marie Immaculée, yashimiye Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ku itegeko iheruka kwemeza rikuraho umusoro ku nzu ituwemo na nyirayo; avuga ko bizafasha abatagira aho bakura amafaranga bawakwaga bigasa nko kubarenganya.

Mu ntangiriro z’uku Kwezi nibwo Abadepite batoye itegeko rishya rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’ibanze, ryongereye imisoro ku mutungo utimukanwa ariko rikuraho umusoro ku nzu ituwemo na nyirayo.

Itegeko ryari risanzwe rikoreshwa ryo mu 2011, ryategenyaga ko inzu yo guturamo isoreshwa 0,1%.

Umushinga waryo wateganyaga ko inzu yo guturamo iri munsi ya miliyoni 30 Frw itazajya isoreshwa, iyarengeje igasoreshwa agaciro kayo havanywemo izo miliyoni 30Frw.

Wateje impaka kuko wateganyaga ko n’iyo yaba ari inzu nyirayo atuyemo irengeje miliyoni 30 Frw azajya asorera agaciro karenga kuri izo miliyoni.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yabwiye Abadepite ko umusoro wa 0,1% ‘abari basanzwe bawutanga niba ari inzu batuyemo ubu basonewe’.
Ingabire yabwiye Radiyo Rwanda ko umuturage yatangaga umusoro ku butaka, yagira inzu akodesha nayo akayisorera, ariko ‘gusorera iyo araramo byari kuba nk’akarengane’.

Ati “Ariko inzu uraramo kuvuga ngo umuntu ayisorere nta kindi kintu imwinjiriza, kenshi usanga ziri no mu myenda ya banki, bamwe mu bafite inzu, bageze no mu kiruhuko cy’izabukuru n’amafaranga ya Pansiyo yagombaga kumutunga nta handi akura ngo ajye kwishyura imisoro, ni ukuri wabonaga bitarizwe neza. Niyo mpamvu rero rwose nshimira Abadepite.”

Mukarulinda Violette, utuye mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, yabwiye IGIHE ko gusorera inzu umuturage abamo byari ukumubangamira.

Ati “Twabonaga dufite ikibazo mu bijyanye no gusora, kubona umuntu asorera inzu abamo atanayikodesha! Byari ikintu cyatubangamiraga.”

Minisiteri y’imari n’igenamigambi, igaragaza ko abantu bishyuraga uwo musoro ku nzu babamo wa 0.1% ari bake cyane, ari ababaga bafite impapuro mpamo bagera nko ku 3000 mu gihugu hose.

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée,ashimiye Abadepite ku Itegeko rikuraho umusoro ku nzu zituwemo batoye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages