00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabire Victoire yakatiwe imyaka 15 y’igifungo

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 13 December 2013 saa 03:09
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza, Urukiko rw’Ikirenga rwakatiye Ingabire Victoire igifungo cy’imyaka 15 mu isomwa ry’urubanza yaba we ndetse n’ubushinjacyaha bari bajuririye nyuma yo kumukatira bwa mbere igifungo cy’imyaka 8.
Ingabire Victoire watangiye kuburana mu mwaka wa 2010 afunzwe, yakatiwe iki gifungo nyuma yo guhamywa ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
Nyuma yaho Umuhoza Ingabire Victoire ajuririye igihano yari (…)

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza, Urukiko rw’Ikirenga rwakatiye Ingabire Victoire igifungo cy’imyaka 15 mu isomwa ry’urubanza yaba we ndetse n’ubushinjacyaha bari bajuririye nyuma yo kumukatira bwa mbere igifungo cy’imyaka 8.

Ingabire Victoire watangiye kuburana mu mwaka wa 2010 afunzwe, yakatiwe iki gifungo nyuma yo guhamywa ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Nyuma yaho Umuhoza Ingabire Victoire ajuririye igihano yari yahawe n’urukiko rukuru mu ntangiriro z’uyu mwaka ku byaha yashinjwaga birimo kugambanira igihugu ndetse no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, ubujurire bwe bwateshejwe agaciro ahubwo igihano yari yahawe kiyongeraho imyaka irindwi y’igifungo.

Ingabire Umuhoza Victoire yahamijwe ibyaha byo kugambanira igihugu agamije ku kivutsa umudendezo ndetse no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urukiko rukuru rwari rwahanishije Ingabire igifungo cy’imyaka umunani, ariko nyuma aza kujurira mu rukiko rw’ikirenga none rwo ahubwo rwanzuye ko Ingabire Umuhoza Victoire ahanishwa igihano cy’imyaka 15 y’igifungo.

Mu bujurire bwe Ingabire Nyuma Ingabire yavugaga ko urukiko rukuru rwamuhamije icyaha cy’ubugambanyi nyamara ngo atarigeze akiregwa ndetse n’uko urukiko rukuru rwagaragaje ukubogama mu iburanishwa ry’urubanza rwe, ariko Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro ibi byose.

Mu gusoma imyanzuro ku miburanishirize y’urubanza rwa Ingabire, igikorwa cyamaze amasaha ane n’igice, hagarutswe ku mutangabuhamya Habimana Michel ndetse n’undi mutangabuhamya wiswe AA kubera impamvu z’umutekano we, batanze ubuhamya bashinjura Umuhoza Ingabire Victoire ndetse no kubuhamya bwa Major Uwumuremyi Vital ushinja Ingabire.

Mu buhamya umutangabuhamya Habimana Michel yatanze, yavuze ko Major Uwumuremyi Vital yaguzwe n’inzego za gisirikare z’u Rwanda zishinzwe iperereza kugira ngo azashinje Ingabire Umuhoza Victoire ndetse akazanashaka n’abandi bamufasha muri iki gikorwa.

Umucamanza yakomeje agaragaza ko mu gushinjura Ingabire Victoire kwa Habimana Michel yaje gusubiza kimwe mu bisubizo atari yabajijwe n’urukiko ibi, ngo byaje gutuma uyu mutangabuhamya Habimana asakwa na gereza basanga Habimana yari afite urutonde rw’ibibazo n’ibisubizo Habimana yagombaga gusubiza; ibi bibazo ndetse n’ibisubizo ngo bikaba byari byanditswe na Me Gatera Gashabana wunganiraga Ingabire.

Naho ku bijyanye n’umutangabuhamya wiswe AA, ngo nawe wavugaga ibisa n’ibya Habimana Michel, ngo byaje kugaragara ko yajyaga abonana na Me Gatera Gashabana bakabonanira mu Byangabo, bityo nawe ubuhamya bwe bukaba bwateshejwe agaciro.

Ku bijyanye n’uko Urukiko rukuru rwahamije Ingabire icyaha cy’ubugambanyi nyamara Ingabire atari yigeze aregwa iki cyaha, urukiko rwavuze ko hatagombaga gushingirwa ku bimenyetso byavuye mu Buholandi ariko umucamanza akaba afite uburenganzira bwo guhuza ibimenyetso aba yagiye akusanya mu gihe cyo kuburanisha.

Imyanzuro ku bujurire bw’ubushinjacyaha

Ubwo ubujurire bwa Ingabire bwari bumaze guteshwa agaciro, hakurikiyeho kumva imyanzuro ku bujurire bw’ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha bwari bwajuririye ko Urukiko rukuru rwirengagije icyaha bigaragara Ingabire yakoze cyo gukwirakwiza ibihuha mu baturage agamije kubangisha ubutegetsi. Ngo ibi bigaragazwa n’inyandiko yohererezaga bamwe mu barwanashyaka babaga mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abasaba ko bakwikuramo ubwoba bakamagana “ubutegetsi bw’igitugu kugira ngo bamarwe n’inzara ubujiji ndetse na ruswa.”

Nyuma yo kwiga kuri ubu bujurire, Urukiko rw’ikirenga rwanzuye ko icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha gihama Madame Ingabire Victoire, maze rwanzura ko agomba guhanishwa igihano cy’imyaka 15 y’igifungo.

Nyuma y’isomwa ry’urubanza, IGIHE yaganiriye n’abari baje kurukurikirana, maze umwe muri bo avuga ko “Ingabire yakabije kuko umuntu wari uzi ibyabaye mu Rwanda atari kuza avuga amagambo nk’ayo yavugiye ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi ati ‘ Igisigaye ni uko yaca bugufi akazababarirwa.”

Boniface Twagirimana, Umuyobozi wungirije w’ishyaka FDU Inkingi wari waje kumva imikirize y’urubanza rw’uwahoze ari umuyobozi w’iryo shyaka, aganira n’abanyamakuru yavuze ko ababajwe n’igihano Ingabire ahawe. Yagize ati: “Twari tuzi ko agiye kubabarirwa!”

Me Iyan Eduard aganira n’abanyamakuru yavuze ko nta kintu yarenzaho, ati: “Gusa birababaje.”

Urubanza rwa Ingabire Victoire n’abo baregwa hamwe rwatangiye muri Nzeri 2011 nyuma yaho Ingabire yari aviriye mu Buholandi yari atuye, aje kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora yo mu mwaka 2010.

Isomwa ry’urubanza rwa Ingabire Victoire ryanakurikiranwe n’abantu batandukanye ndetse n’abayobozi benshi cyane cyane abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

[email protected]

Foto/N. Faustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .