Iki cyifuzo TIR wagitangaje nyuma y’ukutavuga rumwe kw’abanya-Kamonyi n’ubuyobozi bwabo ku isenywa ry’inzu zabo bubatse mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Muri Kamonyi harabarurwa inzu zubatswe mu buryo bunyuranije n’amategeko 92, inyinshi zubatse ahagenewe ubuhinzi n’ubworozi izindi zikubakwa mu buryo butajyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi.
Bamwe mu baturage batangiye gusenyerwa, bemereye RBA ko nabo babikoze mu buryo bunyuranye n’amategeko ariko bakemeza ko n’abayobozi babigiramo uruhare nk’uko umwe yabisobanuye.
Yagize ati “Koko inzu zarubatswe kandi zubakwa n’abayobozi babireba ariko twe twarabasabye ngo aho kugira ngo badusenyere badusige mu macumbi, tubure n’aho tujya, wenda niba hari ibihano, baduce ibihano ariko umusozi mureke kuwugira itongo.”
Mugenzi we yasobanuye ko kwaka icyangombwa cyo kubaka bigorana, bikaba aribyo bituma bubaka mu kajagari.
Yagize ati “Iyo ugiye kwaka icyangombwa cyo kubaka, inzira binyuramo, ntushobora kukibona. Ikindi naguhaho urugero, hano hirya gato muri metero 300, ugiye kwaka icyangombwa cyo kubaka bamubwira ko ari aho amavuriro, ukibaza niba azaza asanga abaturage, niba ari ibihuru, ntitubizi. Iyo ugerageje kujya kwaka icyangombwa, nta hantu hemewe bagaragaza ko hemewe guturwa. Ikindi iyo uje kugura, baragusinyira ko waguze ariko wajya kwaka icyangombwa ngo ubukoreshe bakakubwira ko aho hantu hatemewe. Kugeza ubu ntituzi ahemewe guturwa n’aho bitemewe. Kubaka nta cyangombwa ndabizi ni icyaha ariko dufite abayobozi b’inzego zo hasi ariko se bo bakoze iki ngo ntizubakwe ku buryo baza kuzisenya zuzuye.”
Abayobozi bamwe mu nzego z’ibanze nabo bemera ko habayeho uburangare, nk’uko Rugwiro Ibrahim, umwe mu bayobozi b’imidugudu yabisobanuye.
Yagize ati “Abaturage benshi bazubatse nijoro. Aha dufite n’amabaruwa imirenge yagiye ibandikira tukabaha, babasaba ko bikuriraho ibyo bintu kuko bitemewe. Kubaka biremewe ariko ukubaka ahagenewe imiturire. N’uburangare burimo.”
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thadée, yasabye abaturage ko bagisha inama kubyo bagiye gukorera ku butaka bwabo bakabikora banahawe ibyangombwa.
Yagize ati “Hari aho kubaka hagenewe umudugudu, hari inzu zihajya. Hari n’ahagenewe inzu zihambaye zo mu mujyi. Ubwo rere icyo dusaba umuturage, niwe wifatira icyemezo ku butaka bwe akabasha kugisha inama inzego z’ubuyobozi. Niyo mpamvu dusaba ugiye kubaka wese kwaka ibyangombwa, ntibitinda. Ahubwo igitinda, ni ushaka kubakwa ahatabigenewe kuko amazu turi kubona n’ayo bubatse ahagenewe ubuhinzi n’ubworozi.”
Umuyobozi wa TI-Rwanda, Ingabire Marie Immaculée nawe yemeza ko abaturage badakwiye kubaka mu kajagari inzego zireberera, bakazabibazwa bonyine.
Yagize ati “Umuturage ntakwiye kubaka inzu nimara kuzamuka cyangwa se imaze no kuzura wibuke kujya kuyisenya. Umukuru w’umudugudu, ushinzwe imyubakire, abantu bose bari aho bashinzwe ibyo bintu, inzu iba yarubatswe bahari. Ni ukuvuga ngo bakwiye nabo kubibazwa.”
Yakomeje asobanura ko adashyigikiye abaturage bubaka mu kajagari cyangwa atabiherewe ibyangombwa, bitanajyanye n’igishushanyo mbonera ngo bamureke ariko bose bakwiriye gukurikiranwa.
Abubatse mu kajagari basabwa kwikuriraho ibikoresho bakoresheje bazubaka batabikora ubuyobozi bukabyikorera.



















TANGA IGITEKEREZO