00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo z’u Rwanda muri Centrafrique zakoranye umuganda n’abaturage

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 4 November 2023 saa 09:09
Yasuwe :

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique mu bikorwa byo kubungabunga amahoro zifatanyije n’abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Bangui mu bikorwa by’umuganda.

Ni umuganda wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Ugushyingo 2023, aho ingabo zifatanyije n’abaturage mu muganda mu Murwa Mukuru w’iki gihugu Bangui.

Uyu muganda wibanze ku bikorwa byo gukora amasuku no gukuraho igihuru cyagaragaraga mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Bangui.

Abaturage bo muri iki gihugu na bo bakomeje kwishimira ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda cyane ko zikomeje kugira uruhare mu kubungabunga amahoro ariko zikanatanga umusanzu ufatika mu bikorwa bizihuza n’abenegihugu.

Umuganda ni kimwe mu bikorwa bikomeye u Rwanda rukora buri kwezi aho abaturage bagira uruhare mu kubungabunga ibikorwaremezo biba byarashyizweho ndetse ukaba n’umwanya mwiza wo kongera guhura bakaganirizwa ku cyerekezo cy’igihugu n’umusanzu wa buri wese mu rugamba rw’iterambere.

Ingabo z’u Rwanda ziri mu bihugu bitandukanye muri gahunda yo kugarura amahoro cyangwa guhangana n’imitwe y’iterabwoba, zashyizeho gahunda zitandukanye zo kwegerana n’abaturage bo babyo.

Bimwe muri ibyo bikorwa ni ibijyanye n’umuganda bikorwa ngo abaturage bongere kwibona mu Ngabo z’u Rwanda ziri muri ibyo bihugu, aho guhurira gusa mu bikorwa byo gucunga umutekano, bagahurira no mu bikorwa nk’ibyo by’umuganda n’ibindi by’ubusabane bikunze kuba mu bihe binyuranye.

U Rwanda ni cyo gihugu gifite umubare munini w’ingabo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Centrafrique.

Mu Ukuboza 2020 kandi rwoherejeyo Ingabo zo mu Mutwe udasanzwe uzwi ’Special Force’ binyuze mu mikoranire isanzwe hagati y’ibihugu byombi. Izi ngabo zoherezwa zahawe inshingano zo kubungabunga umutekano n’ibikorwa by’amatora yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020.

Ingabo z’u Rwanda muri Centrafrique zakoranye umuganda n’abaturage i Bangui
Aba basirikare bifatanyije n'abaturage bo mu Mujyi wa Bangui guharura imihanda yamezemo ibyatsi
Aha bari bari gukuraho imyanda yarunzwe n'amazi mu muhanda
Aho Ingabo z'u Rwanda ziherereye hose zitanga umusanzu mu bikorwa bizifasha kurushaho kwegerana n'abaturage
Muri uyu muganda uba buri wa gatandatu habayeho n'umwanya wo gutema ibyatsi byari byarabaye igihuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages