Tariki ya 7 Mata 2015, ingabo z’u Rwanda zagaragaye zambaye imyambaro itandukanye n’iyari isanzweho.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen.Joseph Nzabamwita yagaragaje impamvu z’impinduka mu myambarire, aho yanavuze ko hari ubwoko butatu bw’imyambaro izi ngabo zifite, ni ukuvuga iyo mu kazi ko mu biro, hanze y’ibiro no mu birori.
Yagize ati “Twahinduye uniform (impuzankano) ku basirikare bose ba RDF.”
Buri musirikare afite ubwoko bubiri bw’imyambaro ajyana muri aka kazi.
Ati “Dufite ubwoko bubiri tujyana mu kazi hanze y’ibiro nk’uko byari bisanzwe, tukagira ubwoko bubiri ari ku barinda Umukuru w’Igihugu, n’abakora akazi gasanzwe.”
Brig. Gen. Nzabamwita yakomeje avuga ko icyateye izi mpinduka harimo kuba igihugu kimaze kugira ubushobozi bwo kwambika uko bikwiye ingabo zacyo.
Ati “Ni ibintu bisanzwe ariko biganisha ku bushobozi bw’igihugu. Igihugu kigeze aho gishobora kuba cyakwambika abasirikare bacyo, imyenda ijyanye n’igisirikare cy’umwuga cy’igihugu.”
Yakomeje avuga ko icya kabiri binajyana n’ubunyamwuga bw’izi ngabo. Ikindi ni uko igihe kigeze ngo abakora mu biro bambare mu buryo butandukanye n’ubw’abajya mu kazi gasanzwe hanze y’ibiro ndetse no ku rugamba.
Izi ngabo kandi ngo mu myaka yashize zakoze ibikorwa byinshi zibikorera abaturage n’igihugu, ariko ngo byaranzwe no gukoresha neza ingengo y’imari RDF yahabwaga.
twitter: @NtakirutaDeus



















TANGA IGITEKEREZO