Mu gihe kitageze ku byumweru bitatu, ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zimaze kubohoza uturere twinshi two mu Ntara ya Cabo Delgado, twari tumaze iminsi twarigaruriwe n’umutwe w’iterabwoba umaze imyaka itanu uhanganye n’ingabo za Mozambique.
Ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique bimaze kwigarurira uturere turimo Awasse na Diaca twari tumaze iminsi turi mu maboko y’inyeshyamba.
Kuri ubu izi ngabo ziri kwerekeza mu Mujyi wa Mocimboa da Praia uri mu Majyaruguru y’Intara ya Cabo Delgado, ukaba ufatwa nk’ibirindiro bikomeye by’uyu mutwe w’iterabwoba, aho uyu mujyi wafashwe muri Nyakanga 2020.
Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zimaze kugota uyu mujyi, bikavugwa ko ziri kwitegura kuwugabaho ibitero simusiga bigamije kuwubohoza.
Hagati aho, Umuyobozi wa Polisi ya Mozambique, Bernadino Rafael, yavuze ko ingabo za Mozambique zigiye kuguma mu bice byamaze kubohozwa n’ibitero by’izo ngabo n’iz’u Rwanda.
Icyakora nubwo inyeshyamba zavanywe mu mujyi wa Awasse, zisize ziwukozemo ibara kuko zangije ibikorwaremezo bitanga amashanyarazi biri muri ako karere, ari nabyo byagemuraga umuriro mu tundi turere twa Palma, Nangade, Muidumbe, Mueda na Mocimboa da Praia.
Umuyobozi w’Ishami ryIkigo cya Leta gitanga amashanyarazi (EDM) mu Ntara ya Cabo Delgado, Gildo Marques, yavuze ko uburyo ibikorwaremezo bitanga amashanyarazi byangijwe bidashoboka ko byasanwa, ahubwo igishoboka ari ukubaka ibindi bikorwaremezo bishya.
Uretse ibikorwa by’amashanyarazi, ibikorwaremezo by’itumanaho birimo iminara n’ibindi bitandukanye byakomeje kwangizwa ku rwego rukomeye cyane, ku buryo nabyo bizongera kubakwa bundi bushya.
Hagati aho, amakuru avuga ko ingabo zoherejwe n’Umuryango w’Iterambere w’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC) zitaragera ku rugamba, amakuru akavuga ko zikiri mu myiteguro mbere yo kwinjira muri iyi ntambara.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!