Ibirori by’umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 22 byabereye mu kigo cya Socatel M’Poko, ku cyicaro gikuru cya Batayo ya 3 giherereye mu mujyi wa Bangui.Byaranzwe n’imbyino gakondo z’umuco nyarwanda n’umudiho w’intore byaherekejwe n’abavuze ijambo ku kwibohora k’u Rwanda.
Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique, Simplice SARANDJI yashimye ikinyabupfura n’ubunyamwuga biranga ingabo z’u Rwanda haba muri Centrafrique ndetse n’ahandi ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.
Yavuze ko ubwitange bw’ingabo z’u Rwanda nta kabuza bufitanye isano n’amateka igihugu cyanyuzemo.
Ati “Imyitwarire yanyu hano mu gihugu cyacu ndetse n’ahandi igaragaza ko muri ingabo z’abanyamwuga, zifite ikinyabupfura ntigeze mbona ahandi muri Afurika”
Umugaba w’Ingabo za Batayo ya 3 y’u Rwanda, Lt Col Claver Kirenga mu ijambo yagejeje ku bashyitsi yabashimiye kuba bifatanije n’abanyarwanda kwizihiza uyu munsi mukuru ufite amateka akomeye ku Rwanda.
Yagize ati “Kwibohora k’u Rwanda ni ukongera kugarura uburenganzira bwo kwishyira no kwizana, demokarasi hamwe n’ubumwe bw’abanyarwanda”.
Ibi birori byitabiriwe kandi n’Uwungirije Umugaba mukuru w’Ingabo za Loni ziri mu butumwa muri Centrafrique, Lt Gen SIDIKI D. Traore.
Ingabo z’u Rwanda ziba muri Sudani y’Epfo nazo zizihije umunsi wo Kwibohora
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo na zo zizihije umunsi mukuru wo kwibohora ziri kumwe n’Abanyarwanda baba muri Sudani y’Epfo n’inshuti zabo.
Umuyobozi wa Batayo ya 1 y’ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro, Lt Col John Ndengeyinka yabwiye abari mu birori ko itariki ya 4 Nyakanga yibutsa uburyo Ingabo za RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi bakabohora igihugu cyari cyarabaswe n’ubutegetsi bubi buheza bugakandamiza abaturage.
Yavuze ko nyuma ya Jenoside u Rwanda rwiyubatse rugatera imbere rurangajwe imbere n’ubuyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame.
Mu ijambo yagejeje ku bari muri ibi birori, Ambasaderi AROP KOUL ushinzwe imibanire muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Sudani y’Epfo ari na we wari umushyitsi mukuru yavuze ko u Rwanda barufata nk’icyitegererezo mu kwiyubaka nyuma ya Jenoside.
Yashimye Perezida Paul Kagame ubwitange yagize mu kubohora u Rwanda ndetse no mu iterambere ryarwo.
Yagize ati “ Twasuye u Rwanda, twiboneye ibyo u Rwanda rwagezeho. Twabonye ko ari igihugu cy’icyitegererezo muri Afurika”.
Umunyamabanga wa Loni wungirije muri Sudani y’Epfo, Moustapha Soumare yashimye guverinoma y’u Rwanda uruhare yagize mu kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze ko u Rwanda rwavuye ahabi ubu ari igihugu cyiyubashye mu ruhando rw’amahanga kibarirwa mu bihugu bitanu bifite ingabo nyinshi n’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku Isi.
Kalisa Jean Bosco uhagarariye abanyarwanda baba muri Sudani y’Epfo, yashimye ubufatanye hagati y’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa hamwe n’abanyarwanda baba muri Sudani y’Epfo.



















TANGA IGITEKEREZO