00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo na Centrafrique zambitswe imidali y’ishimwe

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 15 December 2018 saa 08:26
Yasuwe :

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudan y’Epfo na Centrafrique, ku wa Gatanu zambitswe imidali y’ishimwe kubera ubwitange n’umurava uziranga mu kazi kazo.

Muri Centrafrique igikorwa cyo kwambika imidali ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa MINUSCA cyabereye mu mujyi wa Bangui, kiyoborwa n’Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Parfait Onanga Anyanga.

Anyanga yashimye ubunyamwuga n’ubwitange bugaragazwa n’ingabo z’u Rwanda, mu rwego rwo guharanira ko umutekano n’amahoro aho ziri.

Ati “ Ubwitange bwanyu bugomba gushimwa kandi ntibufatwe nk’ibisanzwe. Igihugu cyanyu gitanga umusanzu mu butumwa butandukanye nko muri Sudani y’Epfo, Darfur, Haiti na Centrafrique.”

Yakomeje agira ati “ Ubunyamwuga n’ikinyabupfura bibaranga birashimwa hose ku Isi. Mukomeze muri uyu murongo kuko hakiri urugendo rurerure ngo tubashe gushyira mu bikorwa inshingano yacu yo kugarura amahoro mu Isi.”

Undi muhango wo kwambika ingabo z’u Rwanda imidali wabereye Juba muri Sudani y’Epfo, witabirwa n’abandi bari mu butumwa bwa UNMISS, abakozi b’Umuryango w’Abibumbye, Abanyarwanda batuye muri kiriya gihugu ndetse n’abayobozi muri guverinoma.

Intumwa idasanzwe yungirije ishinzwe ibikorwa bya politiki muri UNMISS, Mustapha Soumare, nawe yashimye u Rwanda ku musanzu rukomeje gutanga mu bikorwa byo kugarura amahoro, aho ruri mu bihugu byatanze abasirikare benshi.

Muri Sudani y’Epfo habarizwa abasirikare b’u Rwanda 2728 mu gihe muri Centrafrique ho habarizwa 1360.

U Rwanda rufite ingabo n’abapolisi 6500 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye.

Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro zambitswe imidali y'ishimwe
Zashimiwe ubwitange n'ubunyamwuga zigaragaza mu gushyira mu bikorwa inshingano zo kugarura amahoro n'umutekano muri Centrafrique na Sudani y'Epfo
Izi ngabo zasabwe gukomeza kurangwa n'ubunyamwuga n'ikinyabupfura
U Rwanda rufite ingabo n'abapolisi 6500 bari mu butumwa bw'amahoro bw'Umuryango w'Abibumbye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages