Amakuru dukesha Club Of Mozambique avuga ko umuhanda uhuza Umujyi wa Mocimboa da Praia na Awasse wari umaze igihe kigeze ku mwaka udakoreshwa wongeye kuba nyabagendwa ku wa 15 Kanama 2021, nyuma y’aho Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zubatse ikiraro hejuru y’Umugezi wa Quinhevo.
Iki kiraro gifite ubushobozi bwo kunyurwaho n’imidoka itwaye ibintu bipima toni 60, kizafasha urujya n’uruza rw’abantu ndetse kinoroshye urugamba rukiri kubera muri Cabo Delgado kuko imodoka zaburaga aho zinyura.
Ingabo z’u Rwanda zinjiye mu rugamba rwo kurwanya umutwe witwaje intwaro wari warigaruriye Cabo Delgado mu ntangiriro za Nyakanga. Kugeza ubu zimaze kubohoza ibice bitandukanye by’iyi ntara birimo n’Umujyi wa Mocimboa da Praia wafatwaga nk’ibirindiro bikomeye by’uyu mutwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!