00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo za Congo zari zashinze ibirindiro mu Rwanda zasubijweyo

Yanditswe na

Imvaho Nshya

Kuya 28 April 2015 saa 11:04
Yasuwe :

Komisiyo ishinzwe gushaka no gusubizaho imbago zihuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yategetse ingabo za Congo gusubira mu gihugu cyazo, nyuma y’iminsi 4 zarashinze ibirindiro ku butaka bw’u Rwanda zitaga ubwazo.

Ingabo za Congo Kinshasa (FARDC) zinjiye ku butaka bw’u Rwanda mu ijoro ryo kuwa kane w’icyumweru gishize, zishinga ibirindiro ku musozi witwa Hehu, mu kagari ka Hehu mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu, zivuga ko ako gasozi ari aka Congo.

Ingabo z’u Rwanda zimaze kubona ko izo muri Congo zivogera ubutaka bw’u Rwanda ntizakoresheje imbaraga zibasubiza inyuma, ahubwo ziyambaje Komisiyo ishinzwe gushaka no gusubizaho imbago ngo basuzume ubushotoranyi bw’AbanyeCongo.

Kuri uyu wa mbere nibwo iyo komisiyo yasuye aka gasozi ka Hehu ingabo za Congo zigabije, inzobere zigize iyi komisiyo zisanga izi ngabo za Congo zararengereye metero zirenga 10 zinjira mu Rwanda.

Ingabo za Congo zari zamaze gucukura indaki no gushinga ibirindiro mu Rwanda zategetswe gusubira inyuma zigakambika mu gihugu cyazo, zishyira mu bikorwa ibyo zisabwe.

Rwayitare Esdras uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri iyi Komisiyo yabwiye Imvaho Nshya ko Ingabo z’u Rwanda zashimiwe cyane ikinyabupfura zagaragaje, ntizikoreshe ingufu mu gusubizayo aba banyeCongo, ahubwo zikabinyuza mu nzira z’amahoro.

Abaturiye aka gasozi ka Hehu izi ngabo za Congo zari zigaruriye bemeza ko nta gushigikanya ari ak’u Rwanda kuva kera kose.

Umuyobozi ushinzwe ubutaka mu murenge wa Bugeshi Nkurunziza Claver yabwiye Imvaho Nshya ko ubu butaka ari ubw’abanyarwanda, ndetse ngo hari n’umuturage bubaruweho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages