Ni umukino wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 30 Nzeri 2023, aho wari wateguwe n’igisirikare cya Mozambique, FADM, ku bufatanye n’Ingabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu RSF-3.

Uyu mukino wari wateguwe mu gukomeza kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 y’Ingabo za Mozambique yari yizihijwe ku wa 25 Nzeri 2023.

Iki gikorwa kandi cyari kigamije kuzamura ubusabane hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zinasanzwe zifatanya mu rugamba rwo guhashya ibyihebe mu Ntara zitandukanye z’iki gihugu.

Umukino wabereye mu Mujyi wa Mocimboa da Praia, Ingabo za Mozambique FADM ni zo zegukanye intsinzi zitsinze iz’u Rwanda ibitego 3-1.

Iki gikorwa kandi cyari cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu Ngabo barimo Lt Col Nelya Zango ushinzwe itumanaho mu Biro bya Komiseri Mukuru, Lt Col Nameado Govende; Umuyobozi wa Batayo mu Mujyi wa Mocimboa da Praia ndetse n’abayobozi bakuru mu nzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda ziri muri iki gihugu.

Kugeza ubu akazi kakozwe n’Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique mu rugamba rwo guhashya ibyihebe ni ntagereranwa cyane ko mu bice bitandukanye byasubijwe mu maboko y’Ingabo za Leta kandi abaturage bangeye gusubira mu buzima busanzwe.

Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda bari muri Mozambique ni aboherejwe gusimbura abari basanzwe muri icyo gihugu bavuye mu Rwanda, muri Nyakanga mu 2023.

Uyu wari umukino wo gukomeza kwishimira isabukuru y'igisirikare cya Mozambique y'imyaka 59
Uyu wari umukino wo gukomeza kwishimira isabukuru y'igisirikare cya Mozambique y'imyaka 59
Ubwo abakinnyi basuhuzaga abayobozi umukino ugiye gutangira
Ubwo abakinnyi basuhuzaga abayobozi umukino ugiye gutangira
Inzego z'umutekano z'u Rwanda ziri muri Mozambique zakinnye umukino wa gicuti n'ingabo z'iki gihugu
Inzego z'umutekano z'u Rwanda ziri muri Mozambique zakinnye umukino wa gicuti n'ingabo z'iki gihugu
Abayobozi ku mpande zombi bari bitabiriye iki gikorwa
Abayobozi ku mpande zombi bari bitabiriye iki gikorwa