Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko abarimu bigisha muri za kaminuza n’amashuri makuru bafite PhD bavuye kuri 16% mu 2014/2015 bagera kuri 30% mu mwaka w’amashuri wa 2018/2019.
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine, ubwo yaganiraga n’Ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda mu mpera z’ukwezi gushize, yavuze ko hari gukorwa ibishoboka ngo umubare w’abarimu bashoboye bigisha muri za kaminuza wiyongere.
Ati “Turi gukora ibishoboka kugira ngo umubare w’abafite icyiciro cya PhD bigisha muri za kaminuza n’amashuri makuru wiyongere kugira ngo tuzamure ireme.”
Dr. Uwamariya yakomeje avuga ko umubare w’aba barimu uzakomeza kwiyongera kuko abagera ku 123 bari gukurikirana amasomo azatuma babona impamyabumenyi y’ikirenga.
Mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi kandi, Leta y’u Rwanda ihamagarira kaminuza zikomeye kuzana amashami mu Rwanda ndetse kugeza ubu kaminuza mpuzamahanga enye zifite icyicaro mu Rwanda harimo Canergie Mellon University-Africa (CMUA), University of Global Health Equity (UGHE), African Institute of Mathematical Sciences (AIMS) na African Leadership University (ALU).
Mineduc ikomeza ivuga ko mu myaka itatu ishize, Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza, yakiriye ubusabe bw’ibigo byifuza gukorera mu Rwanda nk’amashuri makuru yigenga.
Muri urwo rwego, Kaminuza yo mu Bwongereza yitwa Coventry University irashaka gushyira ‘Ikigo’ mu Rwanda kizajya gifasha n’abo mu bindi bihugu byo muri Afurika kunguka ubumenyi.
Umuyobozi muri Kaminuza ya Coventry Afurika Hub (Regional Policy Advisor), Junior S. Mutabazi aherutse kubwira IGIHE ko ifite inshingano zo guhuza abashakashatsi n’izindi nzego harebwa uko ibibazo sosiyete ifite byabonerwa ibisubizo.
Nko mu Rwanda ifite gahunda yo kubaka ubushobozi bw’abakozi mu nzego zirimo ubuzima aho izahugura abaforomo ku buryo bagira ubumenyi buri ku rwego mpuzamahanga.
Mutabazi yavuze kandi ko Coventry University iteganya kugirana ubufatanye na za Kaminuza zo muri Afurika zikeneye kugira abantu bafite PhD bitewe n’ibyo igihugu gishyize imbere bazajya bigira mu bihugu byabo ariko bigishwa n’abarimu ba Kaminuza ya Coventry bakarangiza bafite impamyabumenyi zo ku rwego mpuzamahanga.
Hari na none ‘Kepler College’ iherutse kwemererwa gukorera mu Rwanda nka kaminuza yigenga nyuma y’igihe ikora nka gahunda y’amasomo yafashaga abanyeshuri kwiga bagahabwa impamyabumenyi na Southern New Hampshire University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Guhabwa ubu uburenganzira bivuze ko Kepler College izaba ishobora kwishyiriraho gahunda z’amasomo ndetse igatanga impamyabumenyi bijyanye.
Dr. Uwamariya yavuze ko iyo kaminuza mpuzamahanga zifite amashami mu Rwanda bitanga umusanzu ukomeye ku bakeneye kwiga ibyiciro bitandukanye dore ko n’ikiguzi kigenda ku banyeshuri kigabanuka.
Ashimangira ko no kongera umubare w’abanyamahanga biga mu Rwanda na byo bigira icyo bizamura ku ireme ry’uburezi.
Ati “Iyo ushaka kuzamura ireme ntabwo ukora wenyine haba mu bijyanye n’abarimu n’abanyeshuri. Kuzana abanyeshuri b’abanyamahanga na byo bifite icyo byongeraho ku gaciro.”
Abanyeshuri b’abanyamahanga biga mu Rwanda bavuye ku 1397 mu 2016/2017 bagera ku 2977 mu 2018/2019.
Kugeza ubu ibihugu n’imiryango mpuzamahanga birimo u Bushinwa, Canada, u Buyapani, Koreya, Commonwealth, Swedish International Development Agency, Germany Academic Exchange Service, byasinye amasezerano yemerera abanyeshuri b’Abanyarwanda kujya kwiga mu mahanga.
Hagati aho, hamwe no kuba u Rwanda rwifuza kuza ku isonga ry’uburezi mu Karere, hashyizweho ibigo 13 by’icyitegererezo (Centres of Excellence) bitanga amasomo anyuranye mu by’uburezi, ubuvuzi, ingufu z’amashanyarazi, ubuhinzi n’ibindi. Muri Kaminuza y’u Rwanda honyine hari ibigo umunani by’icyitegererezo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!