00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inganda ebyiri zitunganya kawunga zaciwe amande y’ibihumbi 700 Frw

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 30 April 2020 saa 12:08
Yasuwe :

Minisiteri y’ubucuruzi n’Inganda (Minicom), yaciye amande y’ibihumbi 700 by’amafaranga y’u Rwanda inganda ebyiri zo muri Kigali zisya kawunga kubera kurenga ku mabwiriza agenga ubucuruzi.

Minicom yatangaje ko mu igenzura yakoze hagati yo ku wa 27 na 29 Mata 2020 ku masoko atandukanye yo muri Kigali, yaciye amande inganda ebyiri zisya kawunga kubera kurenga ku mabwiriza agenga ubucuruzi.

Izo nganda zirimo GMFP/Gashumba rukorera mu Karere ka Kicukiro rwaciwe amande y’ibihumbi 200 Frw kubera kuzamura ibiciro no kutamanika ibiciro by’ibicuruzwa n’urwitwa BIFOTHE Company Ltd rwo mu Karere ka Nyarugenge, rwahanishijwe amande y’ibihumbi 500 Frw kubera kutuzuza ibilo.

Kuva ku itariki ya 17 Werurwe 2020, Minicom imaze guhana abacuruzi n’ibigo by’ubucuruzi 236 muri Kigali baciwe amande agera kuri 28 640 000 Frw.

Ku wa 16 Werurwe 2020 Minicom yasohoye itangazo ryibutsa abacuruzi kubahirirza amabwiriza agenga ubucuruzi, birinda kuzamura ibiciro, bibuka gutanga inyemezabuguzi zijyanye n’ibyaguzwe, gukoresha iminzani yujuje ubuziranenge, kumanika ibiciro, kuzuza ibilo n’ibindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages