00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inganda n’ibigo by’ubucuruzi byitezweho uruhare mu kunoza ireme ry’uburezi

Yanditswe na

Eric Birori

Kuya 15 October 2015 saa 09:11
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ihuriro rya za kaminuza zo muri Afurika buratangaza ko hakenewe ubufatanye bwa kaminuza n’inganda ndetse n’ibigo by’ubucuruzi kugira ngo abanyeshuri barangize amasomo bafite ubumenyi bwatuma bahangana ku isoko ry’umurimo bityo n’ubushomeri bukagabanuka.

Ibi byavuzwe mu nama y’iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa 14 Ukwakira 2015, ihuje abayobozi ba za Kaminuza muri Afurika na bamwe mu banyenganda, hasuzumwa ubufatanye bw’impande zombi mu kuzamura ireme ry’uburezi.

Umuyobozi w’Umuryango uhuza za Kaminuza zo muri Afurika(Association of African Universities), Prof Is-Haq Oloyede yatangarije abanyamakuru ko iyi nama igamije gufasha za Kaminuza zo muri Afurika kuganira ku cyatuma habaho imikoranire yihuse n’inganda, n’ibigo by’abikorera bityo abarangije amasomo muri za Kaminuza bakaba bafite ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry’umurimo.

Avuga ko muri Afurika hakiri icyuho mu mikoranire ya za Kaminuza n’abafite ibikorwa byafasha Abanyeshuri gusohoka biyumva mu kazi bityo hakaba hakwiye kugira ibikorwa muri uru rwego.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi Dr Célestin Ntivuguruzwa yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ifite ubushake bwo gufatanya na Kaminuza y’u Rwanda n’ibindi bigo mu kuzamura ireme ry’uburezi.

Yavuze ko ikibazo cy’ubushomeri gihangayikishije kandi kikaba gishobora kwiyongera mu gihe hadafashwe ingamba zo kunoza ireme ry’uburezi abanyeshuri bahabwa.
Ati “ubu bufatanye buzatuma abanyeshuri bagira ubumenyi bwo guhatana ku isoko no guhanga imirimo mu rwego rwo gufasha abanyeshuri gushaka ibisubizo aho kuba bamwe mu bateza ibibazo.”

Nkuko byagarutsweho n’abitabiriye iyi nama, hari ibihugu byagerageje guhuza imikoranire ya za Kaminuza n’ikoranabuhanga rigezweho bitanga umusaruro ukomeye harimo Malysia na Koreya y’Epfo.

Uyu muryango “Associations of African Universities” washinzwe mu rwego rwo guhererekanya amakuru no gufatanya hagati ya za Kaminuza zo muri Afurika mu myigishirize, ubushakashatsi, ibiganiro mpaka mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi.

Bamwe mu bitabiriye inama
Inama yitabiriwe n'abaturutse hirya no hino

[email protected]
Twitter:@biroridinatale


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages