00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inganda zikora udupfukamunwa zirataka ibihombo, miliyoni eshatu zatwo zaheze mu bubiko

Yanditswe na Habimana James
Kuya 5 June 2020 saa 09:58
Yasuwe :

Abafite inganda zikora udupfukamunwa bakaba baranahawe ibyangombwa by’ubuziranenge bibemerera kudukora mu kurwanya icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda, baratangaza ko bari mu bihombo kubera ko utwo bakoze twaheze mu bubiko.

Aba bacuruzi baravuga ko ubu bafite utugera kuri miliyoni eshatu dutegereje kubona isoko.

Muri Mata 2020 nibwo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko Abanyarwanda bose bagomba gutangira kwambara udupfukamunwa, nk’uburyo bubafasha kurushaho kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Iyi gahunda yafashwe mu gihe mbere amabwiriza yavugaga ko abambara udupfukamunwa n’amazuru ari abafite ibimenyetso bya Coronavirus, cyangwa barimo kwita ku muntu wanduye.

Kuva icyo gihe ibigo n’inganda 21 byahawe isoko ryo gukora udupfukamunwa tugenewe Abanyarwanda bose dushobora kumeswa inshuro zirenze imwe.

Ibi bigo byaje kwiyongera bigera kuri 76, kugira ngo bihaze ababukeneye, intego ikaba yari ukugeza kuri miliyoni 12.

Nyamara kugeza ubu ibi bigo bikora udupfukamunwa biravuga ko byabaye bihagaritse gukora utundi kuko n’utwo bifite twabuze isoko.

Abayobozi babyo baganiriye na IGIHE bahuriza ku kuvuga ko nta ngamba zikomeye zafashwe kugira ngo abatarabiherewe uburenganzira bareke kuducuruza, mu gihe bashoyemo amafaranga ari nabyo bitumye bajya mu bihombo.

Umuyobozi wa New Kigali Designers akaba ari nawe uyobora ibigo bikora udupfukamunwa, Andrew Kanyonyo, yabwiye IGIHE ati “Amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa arahari ndetse n’igihe umuntu atagomba kurenza akambaye birazwi, ikibazo gihari ni uko usanga umuntu akambara ku buryo niba kari umweru usanga kabaye igitaka. Hari n’abo usanga babutizanya, ariko ibi byose biragaruka ku nzego zibanze kuko zagombye gufasha kurwanya iki kibazo.”

Yavuze ko mu Banyarwanda miliyoni 12, nibura miliyoni 10 bagombye kuba bambara udupfukamunwa.

Ati “Twe tumaze gukora miliyoni esheshatu, ibi bivuze ko abandi miliyoni enye bo batadufite kandi bagombye kutwambara.”

Yavuze ko uruganda rwabo rumaze kugira ibihombo kuko ubu bafite udupfukamunwa tugera ku 6000 biri aho mu gihe inganda zose zifite udupfukamunwa tugera kuri miliyoni eshatu zibitse, dufite agaciro k’arenga miliyari 1.2 Frw.

Yavuze ko bakuye udupfukamunwa twabo ku isoko kugira ngo batahure abaducuruza mu buryo butemewe.

Umuyobozi Mukuru wa Ufaco & Vlisco, Hitimana Saidi, we avuga ko igikenewe ari ubukangurambaga ku buryo leta ibwira abantu ko agapfukamunwa ari ngombwa.

Yagize ati “Utu dupfukamunwa twagombye kuba turimo n’inkunga aho ibigo byagombaga kutugurira abakozi babyo, noneho abaturage batishoboye inzego zigaterana ku buryo zabafasha, ariko mu gihe umuturage azaba yibwira ngo ajye ku isoko kukagura, azagura aka make ka 150 Frw ariko katazagira icyo kamufasha, ntabwo azaza kugura akacu kagura 400 Frw.”

Ufaco & Vlisco ifite udupfukamunwa twa miliyoni 100 Frw, twabuze isoko bitewe n’uducuruzwa bitemewe n’amategeko kandi ku giciro gito.

Hitimana yakomeje ati “Twari twanazanye abandi bakozi 200 ariko urumva ko ubu twese twahuye n’ibibazo, hari abo twabaye duhagaritse kandi hari n’abandi tutarishyura.”

Umuyobozi Mukuru wa AMG Ltd, Justus Mugaruka, yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kwigishwa ibyiza byo kwambara udupfukamunwa, kuko bigaragara bageze aho bibwirwa ko Coronavirus yarangiye.

Yagize ati “Twe dufite uburenganzira bwo gukora udupfukamunwa twujuje ubuziranenge, ariko ikibazo cyabayeho ni uko hatashyizwe imbaraga zo guhagarika abantu barimo kutudoda mu buryo butemewe.”

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda, Karangwa Charles, yabwiye IGIHE ko bisaba ko inzego z’ibanze zifasha kugira ngo iki kibazo gikemuke.

Yagize ati “Hari abo duhura ugasanga umuntu yambaye agapfukamunwa gafunze umunwa gusa, inzego zibanze zihaguruke zifatanye n’inzego zose kugira ko iki kibazo gikemuke.’’

Yasabye kandi abacuruzi kuko usanga baziranye, gufatanya n’ubuyobozi kugira ngo babwire inzego zitandukanye aho abo bantu bari bityo bakurikiranwe.

Abafite inganda zikora udupfukamunwa tw’imyenda bahawe ibyangombwa by’ubuziranenge bibemerera kudukora mu kurwanya icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages