Mu nganda zafunzwe harimo 22 zo mu Karere ka Ngoma na 25 zo muri Musanze; byose byakozwe nyuma y’igenzura ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge nkuko RBA yabitangaje.
Umuyobozi muri Minicom, ushinzwe iterambere ry’inganda, Mugwiza Télesphore, yavuze ko gufunga izo nganda ari ukurengera inyungu z’abaturage.
Yagize ati “Ku bw’inyungu z’abaturage byabaye ngombwa ko baba bahagaze, ahubwo bibaha imbaraga nyinshi kugira ngo babashe kuzuza bya bindi basabwa bityo babashe gusubiza bya bicuruzwa byabo ku isoko.”
Ubwo itsinda ry’abadepite bagize Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ryagiranaga ibiganiro na Minicom, bavuze ko bashyigikiye icyemezo cyo gufunga inganda zishobora gutera abaturage ibibazo gusa bakemanga uko bikorwa.
Depite Sebera Henriette yagize ati “Abaturage baba barigishijwe bakajya mu bikorwa byo guhinga igihingwa runaka. Mbere y’uko hafatwa izo ngamba zo kuvuga ngo reka dufunge uru ruganda, haba habanje no gutekerezwa ingaruka bigiye kugira ku muturage? Ndavuga bamwe bihingira. Yego hari icyo ukoze, ubuzima bw’umuturage uraburengeye ariko hari abandi barenganye.”
Bamwe mu bafungiwe inganda n’abazikoreraga batangaza ko byabateye igihombo. Uwitwa Alphonse Habimana ushinzwe imicungire y’uruganda rutunganyiriza Tangawizi mu Karere ka Kayonza, rwahombye asaga miliyoni ebyiri ndetse rukanahagarika abakozi 35, yasobanuye ko bategereje ko bakomorerwa bakongera gukora kuko ubwiherero, aho kumena imyanda n’ibindi by’isuku basabwe gukosora babikoze.
Mugwiza abamara impungenge ko abuzuza ibyo basabwe gukosora, bazasubizwa uburenganzira bwo kongera gukora.



















TANGA IGITEKEREZO