Ingano y’amazi uruganda rwa Nzove rugaburira Umujyi wa Kigali yagabanutseho 50%

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 2 Ukuboza 2019 saa 03:33
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, isuku n’isukura (WASAC) bwatangaje ko ingano y’amazi atunganywa n’uruganda rwa Nzove yagabanyutseho 50%, kubera imvura imaze iminsi igwa igatuma umugezi uyatanga wandura, busaba abagenerwabikorwa kuba bihanganye.

Uruganda rw’amazi rwa Nzove ruherereye mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge, rugaburira igice kinini cy’Umujyi wa Kigali n’inkengero zawo nyuma yo gutunganya amazi y’isayo y’umugezi wa Nyabarongo.

Itangazo Wasac yashyize kuri Twitter kuri uyu wa 2 Ukuboza 2019 rivuga ngo “Kubera imvura nyinshi imaze iminsi igwa, twagize ikibazo (Turbidity) ku ruganda rwa Nzove. Byatumye duhagarika ibikorwa byo gutunganya amazi.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Hari ibice byinshi by’Umujyi wa Kigali bitabasha kubona amazi. Iki kibazo gishobora gukemuka vuba mukongera kubona amazi. Mwihangane.”

Mu cyumweru gishize ubwo IGIHE yasuraga uru ruganda mu gusobanuza inzira binyuramo mu guhindura amazi ya Nyabarongo urubogobogo, Umuyobozi mukuru wa Wasac, Eng. Muzola Aimé, yasobanuye ko ‘Turbidity’ ibaho igihe amazi y’umugezi atunganywa n’uruganda yabaye ibyondo ku buryo rutabasha kuyatunganya.

Yagize ati “Hari urwego [amazi] ageraho akaza atari ibiziba gusa, ahubwo ari ibyondo, ibyo bigatuma hari urwego tuba tutabasha kuyayungurura, kuko aba asa n’ayarenze ibipimo twashyizeho twubaka uruganda.”

Ibi ngo bisaba ko ruhagarikwa kugeza yongeye gucayuka kugera ku rwego rubasha kuyayungurura nk’uko bisanzwe.

WASAC ivuga ko hari igihe kimwe cy’uruganda gitunganya amazi avuye mu butaka kiri gukora ndetse hari n’ayo igice cyagize ikibazo cyari cyatunganyije arimo kugezwa ku baturage.

Uru ruganda rwubatswe mu byiciro bibiri birimo kimwe gifite ubushobozi bwo gutanga metero kibe ibihumbi 40 ku munsi n’urufite ubwo gutanga metero kibe ibihumbi 40 ku munsi ariko rufite n’ibya ngombwa ku buryo rwakongerwa rugatanga izindi 25.

Rusanzwe rutanga metero kibe 1950 none ubu kubera iki kibazo zabaye hafi metero kibe 1000 ku isaha.

Rutanga amazi mu bice birimo Nyamirambo, Gikondo, Kicukiro muri Kagarama, Kabeza, Samuduha na Busanza, Kanyinya n’ahandi.

Umujyi wa Kigali ukenera amazi angana na metero kibe 143 668. Uyu munsi hiyongereyeho atangwa n’uruganda rwa Nzove ubasha kubona metero kibe ibihumbi 145.

Uruganda rwa Nzove rugaburira Umujyi wa Kigali rwahagaritse imirimo by'agateganyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .