Nyuma yo kwangirika k’umuhanda Musanze Kigai abaturage batuye mu turere twa Gakenke, Musanze batangaza ko batangiye kugerwaho n’ingaruka zo gucika kwawo. Abaturage bakaba bavuga ko ingaruka zikomoka mu kuzamuka kwibiciro no kugwa mu bihombo ku bicuruzwa byabo kuko abaguzi bagabanutse.
Mu Karere ka Musanze bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE, bavuga ko ibicuruzwa bisanzwe biva Kigali byagabanutse kuburyo bugaragara, ndetse ngo hamwe mu masoko ibiciro byazamutse. Bimwe mu biciro batunga urutoki ni umuceri, akawunga, n’amavuta yo guteka.
Abaturage kandi bavuga ko kubera kwangirika k’umuhanda byatumye imodoka ziza mu turere tw’ibirunga gutwara ibiribwa zigabanuka, ibi bikaba byabateye igihombo, kuko ibicuruzwa byabo bitari kubona abaguzi, bimwe mu bicuruzwa birimo ibirayi ngo abaguzi bagabanutse.
Uretse ikibazo cy’ibiribwa, abafite imodoka zitwara abantu bo bavuga ko uyu muhanda wabateye igihombo gikabije, kuko imodoka zizwi ku izina rya Twegerane zageraga i Kigali zidashobora kuhagera, ahubwo zigarukira aho umuhanda wacikiye hanyuma izivuye Kigali nazo zikabatwara.
Abafite imodoka zikorera mu masosiyeti bo bavuga ko bari gukora kugira ngo baramire izina ry’ibigo kuko bari gukorera mu gihombo. Bamwe mu bavuye i Rubavu bavuganye na IGIHE bavuga ko inzira nziza uvuye i Rubavu ujya i Kigali, ari uguca Rubavu-Mukamira-Ngororero-Muhanga-Kigali kandi amafaranga akwiriye uru rugendo ni ibihumbi 4, ariko abagenzi ntibemera kuyishyura.
Abashoferi bakavuga ko bari kwakira ibihumbi bitatu binyura i Musanze, kuko byatuma imodoka zihagarara ndetse n’abagenzi bakica akazi, bagasaba ko bikunze umuhanda wakorwa byihuse bagashobora gukomeza imirimo.
Kwangirika k’uyu muhanda kandi ngo byatumye n’abagenzi baza gukorera mu turere tw’ibirunga bagabanuka, kuko batinya ko imodoka zakora impanuka, abatwara amavatiri ya tagisi bo bakavuga ko ubu bafite ikibazo cyo kubona amafaranga yo kubatunga, kuko abagenzi bajya Kigali cyangwa bavayo bagabanutse.
Umuhanda wa Kigali-Musanze wacitse mu rukerera rwo ku wa gatandatu tariki 04/05/2013, mu Kagali ka Taba, Umurenge wa Gashenyi, mu Karere ka Gakenke. Igice cy’umuhanda cyacitse kiri hagati ya metero 50 na 100.



















TANGA IGITEKEREZO