Iyi nama yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 17 Kanama ngo izafasha Afurika gusenyera umugozi umwe mu guhangana n’izo ngaruka.
Minisitiri w’Umutungo kamere, Dr.Vicent Biruta, nyuma yo gutangiza iyi nama y’iminsi itatu yavuze ko ari amahirwe u Rwanda rugize yo gusangira n’amahanga ubunararibonye.
Yongeyeho ko izakuraho itandukaniro ry’ibihugu mu kurwanyiriza hamwe ibyahumanya ikirere kuko igihugu kimwe gihumanyije ikirere ingaruka zigera no ku kindi.
Minisitiri Biruta yakomeje agira ati “U Rwanda rwatangiye gukumira ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe cyane cyane mu by’ubuhinzi, gutwara abantu n’ibindi, twizeye ko tuzungurana ibitekerezo muri iyi nama turebera hamwe n’imbogamizi.’’
Umuyobozi w’ Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije mu Rwanda, Dr.Rose Mukankomeje, yavuze ko bareba uburyo ibihugu bishyiraho ingamba zo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.
Yakomeje agira ati “Ibintu muri iki gihe byarahindutse mbere wasangaga muri Werurwe kugeza Gicurasi dufite imvura nyinshi ariko ubu ishobora kugwa rimwe gusa ugasanga irangana n’iyaguye mu mezi atatu iyo yangiza byinshi.’’
Yongeyeho ko u Rwanda ruzasangiza izi mpuguke ibijyanye na politike n’ingamba zo gukumira ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe kuko ahandi bigaragara ko bakiri inyuma.
Mpoyo Prosper, witabiriye inama aturutse i Burundi, yavuze ko ateganya kungukira ubunararibonye bw’ibindi bihugu akamenya aho bigeze mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Yagarutse ku kamaro ko gutera ibiti avuga ko amashyamba afasha cyane mu guhangana n’ibyuka bihumanya ikirere, iterwa ry’ibiti n’izindi ngamba nyinshi u Burundi bwafashe ngo bakazabusangiza ibindi bihugu.
Iyi nama ihuje ibihugu 50 bya Afurika iteraniyemo impuguke 70 zirimo n’abahagarariye amashami y’Umuryango w’Abibumbye akorana no kurwanya imihindagurikire y’ikirere.
Yateguwe n’akanama gashinzwe amasezerano mpuzamahanga yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ku bufatanye na Minisiteri y’Umutungo kamere ikazasozwa tariki 19 Kanama 2015.
Iyi nama kandi ngo izaba umwanya wo gutegura ibiganiro bizabera i Paris mu Bufaransa mu kwezi kwa Ukuboza 2015 ku bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe.
Iyi nama ije ikurikira indi nk’iyi yateranye muri kuwa 23 Nyakanga uyu mwaka, yari igamije kurebera hamwe uko haboneka amafaranga yo gukora imishinga yo guhangana n’izo ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe.



















TANGA IGITEKEREZO