00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingendo ziva n’izerekeza mu karere ka Rusizi zabaye zihagaze

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 1 June 2020 saa 11:06
Yasuwe :

Ingendo ziva n’izerekeza mu Karere ka Rusizi zabaye zihagaze mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Ni nyuma y’aho abantu batanu babonetse mu Karere ka Rusizi bafite ubwandu bwa Coronavirus barimo abacuruzi, abashoferi n’umumotari umwe.

Amakuru aturuka muri ibyo bice aremeza ko ingendo ziri kuva Rubavu na Karongi ziri kugarukira mu Karere ka Nyamasheke ahazwi nko ku Buhinga mu Murenge wa Bushekeri, izindi zikagarukira i Ntendezi mu wa Ruharambuga, uhana imbibi n’Akarere ka Rusizi.

Umwe mu bakorera sosiyete zitwara abagenzi mu Karere ka Karongi yemereye IGIHE ko imodoka zabo ziri kugarukira ku Buhinga i Nyamasheke.

Yagize ati “Ntituri kurenga ku Buhinga niho turi kugarukira, ntabwo turi kugera i Rusizi.”

Umukozi ukorera Sosiyete ya Omega yakoraga ingendo ziva Rusizi zerekeza Karongi, yavuze ko ubu bahagaritse ingendo kubera nta modoka ziva i Rusizi.

Ati “Twahagaritse ingendo ntabwo turi gukora, ubu nta modoka iri kuva i Rusizi yerekeza i Nyamasheke, kereka izerekeza mu bice bya Bugarama.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yabwiye RBA ko hagiye gushyirwa imbaraga mu kugabanya urujya n’uruza mu Karere ka Rusizi kugira ngo hasuzumwe uko icyorezo gihagaze.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Euphrem, yabwiye IGIHE ko byakozwe mu rwego rwo gukomeza kwirinda Coronavirus.

Yagize ati “Birumvikana, twagize abantu bagaragaye ko barwaye. Uzi ko ingamba zikomeye cyangwa se zitanga umusaruro harimo no kugabanya urujya n’uruza rw’abantu. Ibyakorwa byose ni ukugira ngo bigabanye ibyago byo kwanduza cyangwa byo kwandura.”

Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere Kamena aribwo ingendo hagati y’intara zitandukanye cyangwa Intara n’Umujyi wa Kigali zisubukurwa ndetse ko moto n’amagare aribwo nabyo byongera gutwara abagenzi ariko byabaye bihagaritswe.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihana imbibi na Rusizi ni kimwe mu bihugu bituranye n’u Rwanda byibasiwe cyane n’iki cyorezo kuko kugeza ubu ifite abantu 3070 bamaze kwandura mu gihe abapfuye bo ari 72.

Ingendo ziva n’izerekeza mu Karere ka Rusizi zabaye zihagaze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages