Yabigarutseho mu kiganiro yatanze mu Ihuriro ry’Urubyiruko, Igihango cy’Urungano ryabaye ku wa 30 Gicurasi 2026.
Dr. Ndushabandi yasobanuriye urubyiruko ko ingengabitekerezo ya Jenoside atari nziza kubera ko iganisha ku rupfu, abasaba ko bakwiriye kuyirinda kuko ishobora kubagiraho ingaruka.
Ati “Rubyiruko muri aha, ingengabitekerezo ya Jenoside iganisha ku rupfu. Iyo bigana aho ngaho urazibukira. Urwo rupfu ruteye rute, uragwingira mu mitekerereze, ntabwo utera intambwe. Uba impumyi kandi ufunguye amaso kandi ntubona amahirwe ufite nk’igihugu.”
Yakomeje abwira urubyiruko ko iyo umuntu agize ingengabitekerezo ya Jenoside bimugira imbata yo gutuma adatera imbere ndetse ntabone iterambere ry’igihugu kubera ibitekerezo bitari byiza aba yarimitse cyangwa yarashyizwemo n’ababyeyi be bakiyifite.
Dr. Ndushabandi yibukije urubyiruko ko rukwiriye kwiga no gusobanukirwa amateka y’u Rwanda kubera ko mbere y’uko Abakoloni baza mu Rwanda ngo bazane amacakubiri ndetse n’ivangura Abanyarwanda babanaga neza.
Ati “Mu Rwanda twavugaga ururimi rumwe, twagiraga imyemerere imwe, Imana Rurema, Imana y’u Rwanda, tukagira ubuyobozi bw’i Bwami butangirira hejuru bukamanuka. Mu Rwanda twari dusangiye gupfa no gukira ndetse tunasangiye icyerekezo cy’igihugu.”
Ubwo Abakoloni bazaga mu Rwanda baje bifitemo ibitekerezo byo gutanya Abanyarwanda cyane ko ibyo babikoze binyuze mu nyandiko bari bafite ndetse n’inyigisho batangaga kuko babonaga ubumwe bwabo nk’imbogamizi ituma babona aho bamemera.
Abakoloni bazanye ingengabitekerezo mbi, Repubulika ya mbere n’iya Kabiri na zo zirayimakaza, Abatutsi baricwa, barahezwa bagirirwa nabi, baratwikirwa barameneshwa, kugeza mu 1994 ubwo umugambi karundura wa Jenoside yakorewe Abatutsi washyirwaga mu bikorwa, igahitana Abatutsi barenga miliyoni mu minsi 100.
Dr. Ndushabandi yagaragaje ko nyuma y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe mu Rwanda, ingengabitekerezo yayo yambutse igakomereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nubwo yari isanzwe iriyo.
Ati “Ingengabitekerezo iri hakurya hariya irafata Umututsi ikamugira ko ari we wakoze Jenoside, ibyo bintu byose bifite isasiro cyangwa ubutaka butoshye mu miyoborere ya kiriya gihugu duturanye. Mugomba kwitonda kuba igihugu gifite imiyoborere idahwitse muturanye bikubera umutwaro.”
Dr. Ndushabandi yabasabye ko bakwiriye kutizera ibyo babona byose ku mbuga nkoranyambaga kuko akenshi biba byuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Avuze ibi mu gihe muri RDC ibikorwa byibasira abaturage bavuga Ikinyarwanda cyane cyane bo mu bwoko bw’Abatutsi bikomeje gufata indi ntera, aho Leta ya RDC ifatanyije n’Ingabo z’u Burundi n’imitwe nka FDLR bakomeje kwica Abanye-Congo.
Iyi ni yo mpamvu umutwe wa M23 wahagurutse ngo urengere izi nzirakarengane nubwo hari ibihugu byirengagiza nkana impamvu aba Banye-Congo barwanira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!