Kugira ngo iyi ngengo y’imari iboneke, Guverinoma irateganya kongera amafaranga yinjiza imbere mu gihugu.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro cyatangaje ko mu mwaka wa 2026/27 gifite intego yo gukusanya miliyari 4.640 Frw mu rwego rw’imisoro yo mu gihugu. Ku bijyanye n’imisoro yeguriwe inzego z’ibanze hari intego yo gukusanya miliyari 165,9 Frw, azafasha kunganira ingengo y’imari y’u Rwanda ku gipimo cya 61,6%.
Gahunda yo kubahiriza inshingano zo gusora mu 2026/27 izibanda cyane ku kwiyandikisha ku musoro, kumenyekanisha ku gihe, kwishyura umusoro ku gihe no gukora imenyekanisha ryuzuye kandi ry’ukuri.
Inzego zizagerwaho muri uyu mwaka mu buryo bwihariye ni inganda, ubwikorezi n’ububiko, urwego rw’ikoranabuhanga n’itumanaho, uburezi, ibijyanye n’inyubako, ubwubatsi, n’izindi nzego z’ubukerarugendo.
Ibi bisobanuye ko hari izamuka ry’ibipimo by’imisoro ku bicuruzwa bimwe na bimwe, ndetse no gukaza uburyo bwo gukusanya imisoro. Dore icyo izi mpinduka zisobanuye ku Munyarwanda usanzwe.
Ivugururwa ry’imisoro ijyanye n’ibikoresho by’ikoranabuhanga
Mu myaka irenga 15 ishize, ibikomoka kuri peteroli, telefoni ngendanwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga n’itumanaho byari byarasonerwe umusoro ku nyongeragaciro, TVA. Ubu ubwo busonerwe bwarangiye kuva ku wa 1 Nyakanga 2025. Ibyo bicuruzwa byatangiye gusorerwa TVA ya 18%.
Umusoro ku nyongeragaciro usobanurwa ko wishyurwa n’umuguzi wa nyuma, bivuze ko kuri buri gicuruzwa mu bivugwa mu itegeko hagomba kwiyongeraho 18%.
Mu buzima bwa buri munsi, ibi bivuze ko kugura telefoni cyangwa mudasobwa wagombaga kugura ibihumbi 250 Frw, ubu yageze ku bihumbi 300 Frw cyangwa arengaho.
Umusoro wongerewe ku bikomoka kuri peteroli na wo ushobora kugira ingaruka ku biciro by’ingendo no ku biciro by’ibicuruzwa mu maduka. Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko kugira ngo ibikomoka kuri peteroli bidahenda ubwikorezi bukaremerera abaturage, yashoyemo nkunganire ya miliyari 47,7 Frw kuva muri Werurwe 2026.
Kugura kuri internet no kwiyandikisha kuri serivisi zo kureba amashusho na byo birasorerwa
Iteka rya Minisitiri ryashyizweho umukono muri Mata 2026 riteganya ko TVA yishyurwa ku bicuruzwa na serivisi bigurwa kuri internet, yaba umucuruzi ukorera mu Rwanda cyangwa mu mahanga.
Ibigo byo hanze bigurisha serivisi cyangwa ibicuruzwa ku Banyarwanda bigomba kwiyandikisha nk’abasora TVA mu Rwanda cyangwa bikagira ubihagararira mu gihugu.
Ibi bishobora kugaragara ku mafaranga yishyurwa kuri serivisi zo kureba filime n’ibindi kuri internet, kugura serivisi cyangwa porogaramu muri applications, ndetse no ku bicuruzwa bitumizwa mu maduka yo kuri internet yo mu mahanga.
Ibi bicuruzwa ni nka porogaramu za mudasobwa na serivisi zo kuzijyanisha n’igihe; serivisi zihuza ugurisha n’ugura harimo n’urubuga ruhuza serivisi z’ubwikorezi; imikino y’amahirwe ikorerwa kuri murandasi; serivisi zo gushakisha amakuru kuri murandasi; kugurisha, gutanga uruhushya cyangwa ubundi buryo bwo kugurisha amakuru akomoka ku bakoresha murandasi; ifatabuguzi ryo kubona amakuru kuri murandasi; amashusho, inyandiko n’amakuru bibonerwa kuri murandasi; kugera ku bubiko bw’itangazamakuru rikorera kuri murandasi.
Harimo kandi amasomo atangwa hakoreshejwe murandasi harimo kwigisha hakoreshejwe iyakure hifashishijwe ibyafashwe amajwi cyangwa amashusho, amasomo atangirwa kuri murandasi, imbuga za murandasi zitangirwaho amasomo, inama nyongerabumenyi zikorerwa kuri murandasi, amasomo n’amahugurwa bitangirwa kuri murandasi hakuwemo serivisi z’uburezi zisonewe hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko; gukura umuziki na filime kuri murandasi; imbuga za murandasi, gucumbikira imbuga cyangwa gukorera kure isuzuma rya porogaramu n’ibikoresho; ibiganiro bitangwa bijyanye na politiki, umuco, ubuhanzi, siporo, ubumenyi n’ibindi biganiro n’ibikorwa, harimo n’ibinyuzwa kuri televiziyo zikoresha murandasi; ibindi bicuruzwa na serivisi bitangwa binyuze ku isoko rikoreshwa ikoranabuhanga, na murandasi.
Imisoro yashyizweho umwaka ushize iracyakomeza
Imisoro yatangijwe mu 2025 iracyakomeza gukurikizwa. Harimo umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi wa 3% ushyirwa ku mafaranga yishyurwa muri hoteli n’ahandi abantu bacumbika, amahoro y’ibidukikije yishyurwa ku bikoresho bitumizwa hanze y’igihugu bipfunyitse mu bikoresho bya pulasitiki angana na 0,2%.
Itegeko rigena amahoro kuri lisansi na mazutu agenewe gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peteroli ryatangiye gukurikizwa muri Gicurasi 2025.
Igipimo cy’amahoro kuri lisansi na mazutu agenewe gushyiraho ibigega cyarazamuwe kivanwa kuri 32,73 Frw gishyirwa 50 Frw kuri litiro.
Umusoro ku byaguzwe na wo unakubiyemo usoresha imodoka za hybrid watangiye gukurikizwa mu 2025. Bisobanuye ko abagura imodoka zo muri ubu bwoko basora uretse gusa imodoka ziteranyirizwa mu Rwanda kuko zo zisonewe uwo musoro.
Uyu musoro wishyurwa muri ubu buryo ikinyabiziga kitarengeje imyaka itatu kivuye mu ruganda gitanga umusoro wa 5%, ikinyabiziga kirengeje imyaka itatu ariko kitarengeje imyaka umunani gicibwa 10%, ariko ibinyabiziga birengeje imyaka umunani bivuye mu ruganda byo byishyuzwa 15%.
Hatangwa kandi amahoro kuri Lisansi, Mazutu no ku binyabiziga agenewe gusana imihanda.
Igipimo cy’amahoro yishyurwa kuri lisansi cyangwa kuri mazutu ni 15% by’agaciro ka lisansi cyangwa aka mazutu, habariwemo ikiguzi cy’ubwishingizi n’icy’ubwikorezi.
Ibinyabiziga biyishyura hagendewe ku bwoko bwabyo, ni ukuvuga ko ivatiri (Voiture) yishyura 50.000 Frw ku mwaka, Jeep ni 50.000 Frw, Pick-up 100.000 Frw, Microbus yishyura 100.000 Frw, Minibus na yo ni 100.000 Frw, bisi yishyura 100.000 Frw, ikamyo yishyura, 120.000 Frw, rukururana nto itanga 120.000 Frw naho rukururana nini yishyura 150.000 Frw.
RRA ivuga ko mu 2025/26 gushyira mu bikorwa amategeko mashya agena imisoro byatumye umusoro wiyongera, aho byari biteganyijwe ko hazakusanywa miliyari 259,2 Frw ariko hakusanyijwe miliyari 286,7 Frw bingana na 110%.
Saba fagitire ya EBM aho uguze hose
Igice kinini cy’amafaranga Guverinoma iteganya kwinjiza kigomba kuva mu kunoza uburyo bwo gukusanya imisoro, aho kuba mu gushyiraho imisoro mishya
Mu mwaka w’ingengo y’imari ushize handitswe abasora bashya 126.282, batanze umusoro ugera kuri miliyari 15 Frw. Abasora biyandikishije muri gahunda ya EBM bagahita banatangira kuyikoresha neza ni 43.243.
Abarenga miliyoni bamaze kwiyandikisha muri gahunda y’ishimwe rya 10% ritangwa ku musoro uri ku nyemezabuguzi ya EBM basabye. Buri kintu cyose umuntu aguze asabwa gutangirwa inyemezabuguzi ya EBM, kandi abacuruzi batayitanga bashobora guhanwa.
Mu ngamba zizafasha kugera kuri iyi ntego harimo kwegera abasora, kugeza EBM ku basora bose bakaba bayifite kandi bayikoresha neza mu buryo bukwiriye no gukomeza gusaba abaguzi ba nyuma gusaba inyemezabuguzi ya EBM.
Iteka rya Minisitiri ritegerejwe riteganya amavugurura muri EBM aho umukiliya azahabwa ubushobozi bwo gutangiza igikorwa cyo gutanga inyemezabuguzi, ikemezwa n’umucuruzi yaguzeho ibicuruzwa.
Amafaranga yawe azakoreshwa ate?
Ingengo y’imari isanzwe ingana na miliyari 5.306,5 Frw bingana na 68%, mu gihe ingengo y’imari y’iterambere ingana na miliyari 2,489,7 Frw bingana na 32%.
Inkingi y’Ubukungu yagenewe miliyari 4.900,8 Frw bingana na 62,9% by’ingengo y’imari yose, inkingi y’Imibereho Myiza yagenewe miliyari 1.834,2 Frw bingana na 22%, mu gihe inkingi y’imiyoborere yagenewe miliyari 1.188,2 Frw bingana na 15,1%.
Hari inganda zasonewe umusoro ku nyongeragaciro
Iteka rya Minisitiri ryo muri Mata 2026 riteganya ko kugira ngo uruganda rusonerwa ubwishyu bw’umusoro ku nyongeragaciro ku mashini, ku bikoresho remezo no ku bikoresho fatizo, rugomba kuba rwanditse mu Rwanda nk’isosiyete, koperative cyangwa ubucuruzi bw’umuntu ku giti cye.
Rugomba kandi kuba ari urwo gutunganya ibikoresho fatizo cyangwa guteranya ibice by’ibikoresho kugira ngo rubikoremo ibintu byo gucuruza, cyangwa ibyo gukoresha ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri; gusabira gusa ubusonerwe imashini, ibikoresho remezo cyangwa ibikoresho fatizo bigaragara ku rutonde rugenwa na Minisitiri ufite inganda mu nshingano rukemezwa na Minisitiri ufite imisoro mu nshingano.
Urwo ruganda rugomba kugaragaza isano itaziguye iri hagati y’ibintu bisabirwa ubusonerwe n’akazi gakorwa cyangwa kazakorwa n’uruganda; gushyikiriza ubusabe Komiseri Mukuru mu buryo bwagenwe n’ubuyobozi bw’imisoro, iyo ubusonerwe busabirwa imashini, ibikoresho remezo cyangwa ibikoresho fatizo bikorerwa mu Rwanda; kugaragaza imicungire inoze y’ubucuruzi, yerekana ibyinjira n’ibisohoka; kugaragaza ko agaciro kiyongera ku bikoresho fatizo kangana nibura na 30% n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!