Itangazo ryashyizwe ku mbuga z’ibiro bya Minisitiri w’Intebe rigaragaza ko Ingengo y'imari izibanda ku kongera umusaruro w'ubuhinzi, guteza imbere inganda, kwihutisha ihangwa ry'imirimo no kubaka ubukungu butajegajega.
Muri iyi ngengo y'imari, 68% angana na miliyari 5.273,8 Frw azava imbere mu Gihugu, mu gihe impano z'amahanga zingana na 7%.
Riti “Ibi bigaragaza ko ubukungu bw'lgihugu bukomeje kwiyongera.”
Bisobanurwa ko iyi ngengo y'imari izibanda ku bikorwa bigamije gushimangira ubudahangarwa bw'ubukungu no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga na gahunda z'iterambere.
Indi nkuru wasoma: Ingengo y’Imari y’u Rwanda igiye kuzamukaho miliyari 844,2 Frw






Ibitekerezo 0